U Rwanda rwatorewe kuzakira inteko ya 14 y’ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe ingufu zisubiranya, (International Renewable Energy Agency, IRENA) izaba mu mwaka wa 2024.
Aya mahirwe u Rwanda rwayabonye mu nteko rusange ya 13 ya kiriya kigo ibera i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Uhagarariye u Rwanda mu bihuhu birimo Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Amb. Emmanuel Hategeka yavuze ko yishimiye kuba u Rwanda rwagiriwe icyizere.
Yagize ati “Ndashimira inteko ku bwo kugirira icyizere u Rwanda, ruzayobora inteko rusange itaha. Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, nishimiye inshingano, nshimira icyizere n’ubushake mu guhindura ingufu.”
Ambasaderi Hategeka yavuze ko u Rwanda rushyize imbere guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, rushyira mu bikorwa amasezerano ya Montreal ajyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Yavuze ko u Rwanda ruha amahirwe abashoramari mu guteza imbere ibijyanye n’ingufu
Mu 2012, Abanyarwanda 15% nibo bari bafite amashanyarazi ariko ubu nibura 75.3 % by’abaturage bose mu gihugu bacana umuriro waba ukomoka ku mashanyarazi cyangwa izindi ngufu.
Kugira ngo ibyo bishoboke, byatewe n’ubushake bwa politiki ya Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kwegereza abaturage amashanyarazi, aho gahunda ari uko ikigero cy’abagerwaho n’amashanyarazi kizagera ku 100% mu 2024.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW