Ingabo za Uganda zoherejwe muri “misiyo y’injyanamuntu” i Congo zahawe ibendera

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ingabo za Uganda zagiye mu butumwa mu ngabo za EAC zahawe ibendera
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Lt Gen Kayanja Muhanga yashyikirije ibendera  Ingabo za Uganda zigiye mu mashyamba y’iburasirazuba bwa Congo kwifatanya n’ingabo z’Akarere (EACRF ) mu guhashya imitwe yitwaje irimo na M23.

Ingabo za Uganda zagiye mu butumwa mu ngabo za EAC zahawe ibendera

Lt Gen Kayanja Muhanga mu ngabo za Uganda yavuze ko” Indi ntambwe itewe mu bikorwa byinshi 

 byo kugarura amahoro ingabo za Uganda (UPDF) yakoze.”

Yakomeje agira ati” Uyu munsi UPDF ijyanye amahoro mu bindi bihugu.Turi muri Liberia cyo kimwe na Somalia, twagiye Sudan y’Amajyepfo, Repubulika ya Centrafrica. Ubu rero turi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya ibyihebe bya ADF aho dusanzwe dukora akazi neza kandi tukagera ku ntego zacu.”

Lt Gen Muhanga yatsindagiye ko Ingabo z’Akarere ziri muri Congo mu bikorwa byo kugarura amahoro ari igihamya ko amahoro arambye mu karere ashoboka.

Yavuze kandi ko izo ngabo ziriyo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro hagati y’abakuru b’ibihugu by’Akarere.

Colonel Micheal uyoboye Ingabo zigiye muri Congo yavuze ko bagiye kuba ba ambasaderi b’amahoro mu bindi bihugu. Yavuze kandi ko Ingabo ze ziteguye muri ubwo butumwa.

Ati“Twariteguye,twaratojwe,tuzagera ku ntego zitujyanye kandi twiteguye kuzuza inshingano igihugu cyacu n’Akarere baduhaye.”

Ingabo za Uganda, UPDF zigomba gukorera muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hamaze igihe mu maboko y’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

- Advertisement -

Ni abasirikare boherezwa muri gahunda yashyizweho n’abagaba b’ingabo bo muri EAC, mu nama yabaye ku wa 9 Gashyantare 2023, i Nairobi muri Kenya.

Uganda yari isanzwe ifite abasirikare 1000 muri Congo mu bikorwa byo kujujubya ibyihebe bya ADF.

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW