Mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II, hakozwe umukwabu wo gufata abakekwaho ubujura bwo gushikuza abaturage ibyo bafite, bigakorwa bitwikiriye ijoro, hafatwa abagera kuri 28.
Uko iminsi yicuma, ni ko abajura biganjemo urubyiruko bakomeza kwiyongera, bamwe bavuga ko ubushomeri buvanze no kudashaka gukura amaboko mu mufuka biri mu bitiza umurindi iki kibazo.
Mu gukomeza gukumira no guca burundu ubujura, mu Murenge wa Nyakanda, Akagari ka Munanira II, abashinzwe umutekano bakomeje gushyira imbaraga mu gufata abakekwaho ubugizi bwa nabi, burimo n’ubujura bwo gushikuza amasakoshi abagore n’abakobwa, gushikuza za telefone zigendanwa no gutera amacupa abaturage.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu guhera saa kumi (04h00 a.m) kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, muri aka Kagari hafashwe abagera kuri 28 bakekwaho ubu bujura.
Aganira na UMUSEKE, Nshimyumuremyi Daniel wari uyoboye igikorwa cyo gufata aba bakekwaho ubujura ndetse akaba umwe mu bashinzwe umutekano mu Murenge wa Nyakabanda, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gushakira umutekano abaturage bo muri uyu Murenge, ariko anashimira inzego z’umutekano bafatanyije.
Ati “Opération yakozwe ku rwego rw’Umurenge ku bufatanye bw’Inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Nyakabanda. Polisi, Dasso n’Irondo ry’Umwuga. Ni abo gushimira cyane.”
Yongeyeho ati “Ikigamijwe ni ugushyigikira no gucunga ubwisanzure bw’abaturage no gutekana mu bikorwa byabo, cyane ko bari bamaze iminsi batabaza kubera umudendezo. Ikindi ni uko abo basore hafi ya bose bavuka muri uyu Murenge. Ni ahacu ho gukumira ubu bujura.”
Abafashwe biganjemo abakiri bato kuko umukuru muri bo, afite imyaka 29 y’amavuko. Bose bahise bajyanwa gucumbikirwa mu kigo cya Gikondo [KTC/Gikondo].
Muri uyu Murenge hakunze kuvugwamo abajura bashikuza abaturage ibya bo, ariko inzego z’umutekano nta bwo zigeze zijenjekera abavugwaho ubwo bujura.
- Advertisement -
Polisi y’u Rwanda iheruka kubwira UMUSEKE ko ubu abashinzwe umutekano bagiye gukaza ingamba zo guhangana n’amabandi yambura abantu.
Polisi yafashe ingamba ku bujura n’ubwambuzi biri kwigaragaza muri Kigali
UMUSEKE.RW