Abdoul Rachid yareze umuyobozi wa Gereza kumufunga binyuranije n’amategeko

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Hakuzimana Abdoul Rachid umaze igihe mu nkiko aburana, aregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Hakuzimana Abdoul Rachid umaze igihe mu nkiko aburana kubera ibyaha bifitanye isano no gupfobya Jenoside akurikiranyweho, yabwiye urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, ko afunzwe binyuranyije n’amategeko byanatumye arega umuyobozi wa Gereza.

Hakuzimana Abdoul Rachid umaze igihe mu nkiko aburana, aregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Abdoul Rachid yabwiye urukiko ko yareze umuyobozi wa gereza ko amufunze binyuranije n’amategeko.

Hakuzimana Abdoul Rachid yaregewe ruriya rukiko ruri i Nyanza nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo kumuburanusha.

Hakuzimana Abdoul Rachid yatangiye kuburana ashima Imana, umucamanza Antoine Muhima amwibutsa ko hano bari mu rukiko bityo yagaragaza inzitizi we afite “aho gukina ikinamico.”

Abdoul Rachid yavuze ko kuva yafatwa na RIB mu mwaka wa 2021 ubugenzacyaha bwakoze dosiye buyishyikiriza ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge, none akaba aje kuburana n’ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’igihugu bityo abwira urukiko ko yari akwiye kuza kuburanira muri uru rukiko aje kuburana ubujurire.

Mu magambo ya Rachid ati “Ubugenzacyaha ntibwakurikije amategeko, bityo urukiko ntirukwiye guha agaciro iki kirego.”

Rachid kandi yabwiye urukiko ko abacamanza batigeze bisanzura aho yemeza ko RIB yabahungabanyije.

Akavuga ko yategetswe gusinya inyandiko ko yafatiwe mu karere ka Gatsibo, mu Burasirazuba bw’u Rwanda kandi ari we wahamagajwe na RIB akayitaba i Kimihurura mu mujyi wa Kigali ari naho atuye.

Ati “Ndasaba ubwisanzure muri uru rukiko ntaboneye ahandi.”

- Advertisement -

Umucamanza yamubwiye ko kwisanzura ari uburenganzira bwe mu rukiko.

Rachid kandi yabwiye urukiko ko yahamagajwe n’umwanditsi w’urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda binyuranyije n’amategeko, aho avuga ko rugomba guhamagaza umuntu uri ahantu hatazwi cyangwa se rugahamagaza umuntu uri mu mahanga.

Ati “Njyewe aho ndi harazwi bityo sinkwiye kuba mfunzwe, nari guhamagazwa ndi mu murenge wa Nyamirambo ntuyemo.”

Hakuzimana Abdoul Rachid kandi yabwiye urukiko ko afunzwe binyuranyije n’amategeko kuko iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe gufungwa by’agateganyo yari yarenze, bityo akwiye kuba adafunzwe kuko umwaka n’igice afunzwe byarengeje iminsi 30 yari yakatiwe gufungwa by’agateganyo.

Ati “Ibyo nanabirege umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge umfunze binyuranyije n’amategeko mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.”

Me Matimbano Barton umwunganira, we ahawe umwanya yagaragarije urukiko ko atabonye uko ategurana n’umukiliya we imyanzuro y’urubanza, agasaba ko yahabwa umwanya wo kubanza gutegurana imyanzuro y’urubanza n’umukiliya we.

Urukiko rwafashe umwanzuro ko Me Mutimbano akwiye kubanza akegerana n’umukiliya we, bagategura neza urubanza.

Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube, avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, aregwa ibyaha bine.

Guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukurura amacakubiri.

Mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki wigenga. Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 11/05/2023.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza