Ingurube ni nk’uruganda- Ab’i Ngororero barishimira ko zabahinduriye imibereho

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ingurube bahawe zikomeje gutanga umusaruro

Aborojwe ingurube n’umushinga wa PRISM bo mu Karere ka Ngororero ,Umurenge wa Nyange mu Kagari ka Gaseke, barishimira ko imibereho yabo yatangiye guhinduka kuko ingurube ari nk’uruganda rwunguka buri munsi.

Ingurube bahawe zikomeje gutanga umusaruro

Mu mwaka wa 2022, nibwo Leta y’u Rwanda yatangije umushinga PRISM ugamije gufasha abaturage kwivana mu bukene no kwihaza mu biribwa ukorera mu turere 15 tw’igihugu.

Ni umushinga washowemo angana na Miliyari 46 y’u Rwanda, ushyirwa mu bikorwa na RAB binyuze mu ishami ry’imishinga iterwa inkunga na IFAD( SPIU -IFAD, Heiffer International Rwanda na ENABEL aho abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, borozwa amatungo magufi arimo inkoko, ingurube, ihene n’intama.

Yankurije Judith wo mu Kagari ka Kagese mu Murenge wa Nyange yabwiye UMUSEKE ko kuva mu 2022 yorojwe ingurube, yishimira ko imibereho yatangiye guhinduka kuko byamufashije kugura inka ifite agaciro k’ibihumbi 400 y’u Rwanda.

Avuga ko mbere yo guhabwa ingurube yabaga mu buzima bushaririye bwo guhingira abandi abifatanya no kurera abana bane wenyine.

Ati ” Iyo ihinga ryabaga ririmbanyije najyaga guhingira abandi kugira ngo mbone udufaranga tuntunga, ariko byarahindutse ubu negura isuka nkajya guhinga mu kwanjye, ingurube hamwe n’inka niguriye bimpa ifumbire, nsigaye mbasha gusagurira isoko.”

Yankurije agaragaza ko kuba barabanje guhugurwa bakanashyirwa mu matsinda yo kwizigama ari kimwe mu byatumye bagera ku iterambere, ubu bageze kure gahunda yo koroza bagenzi babo.

Kubwimana Pacifique nawe atangaza ko yasanze ingurube ari nk’uruganda rwatumye akirigita ifaranga ritubutse, ibintu byari nk’inzozi mu buzima bwe.

Ati ” Ingurube ni nk’uruganda rwose kuko buri munsi ihora yunguka kandi inyungu yose ivamo ni iguteza imbere, uko ibyaye ubona urwunguko, uragurisha ukagura andi matungo, nta bwaki nkirwaza kuko mbasha gufumbira.”

- Advertisement -

Yongeraho ko yabashije gushora imari mu bindi bikorwa bibyara inyungu ndetse agaterwa ishema no kuba yarituye mugenzi we kugira ngo basangire icyerekezo cy’iterambere.

Melaniya Mukandanga umwe mu bagize imiryango yituwe ingurube ku wa 06 Mata 2023 avuga ko yizeye amasaziro meza ndetse no kwigobotora ubukene bwari bwaramutsikamiye.

Ati ” Kuko ingurube izampa ibishingwe, nzayikuraho amafaranga mbashe kwiteza imbere n’umuryango wanjye, nikure mu bukene ku buryo nzasaza ntasabiriza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick yavuze ko usibye kuba uyu mushinga wa PRISM ufasha aborozi kwiteza imbere, ngo uzanabafasha kurwanya ikibazo cy’imirire mibi.

Ati “Hari ugutanga aya matungo ariko amahugurwa bahawe yo kwikura mu bukene, kwibumbira mu matsinda, kwikorera udushinga duciriritse byabagiriye umumaro ahari kurenza n’amwe muri aya matungo bahawe kuko bafite ubumenyi, bamaze gusobanukirwa n’uko bike umuntu abonye yabibyaza byinshi.”

Agaragaza ko amatungo yorojwe abaturage mu mushinga wa PRISM yabatinyuye ku buryo barya amagi n’inyama bakabona n’ifumbire bakoresha mu turima tw’igikoni ku buryo bitanga umusaruro mu guhangana n’ingwingira ryiganje muri aka Karere.

Nshokeyinka Joseph, umuyobozi w’umushinga wa PRISM, ahamya ko uzafasha abaturage bahoze mu bukene kugera ku bukungu ndetse bakazafasha bagenzi babo guhindura imibereho binyuze muri gahunda yo kwitura.

Ati ” Iyo bahawe amatungo tugomba no kubaherekeza bakava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi kandi bagomba no kwitura kugira ngo agere no kuri bagenzi babo.”

Mu Karere ka Ngororero uyu mushinga umaze gutanga ingurube 124 mu Murenge wa Bwira na Nyange aho abaturage bagera kuri 34 bamaze kwitura ingurube 68. Umwe yitura ingurube ebyiri.

Muri uyu mushinga ukorera mu Mirenge 6 y’akarere ka Ngororero hamaze gutangwa kandi inkoko 3000 aho izisaga 2500 zimaze kwiturwa.

Hubatswe kandi ibikorwaremezo birimo ivuriro ry’amatungo ndetse n’isoko rya kijyambere ry’amatungo magufi mu rwego rwo kongera agaciro ibikomoka ku matungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick
Abaturage bituye bagenzi babo kugira bajyanemo mu rugamba rw’iterambere
Abituwe bahawe ingurube n’ibiryo byazo
Ingurube ni itungo ryororoka mu gihe gito rigatanga ifaranga
Ubu ntibakogorwa no kubona ibiryo by’amatungo, itsinda ryabo ribicuruza ku borozi bose

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Ngororero