Gicumbi: Uwarangije Kaminuza akurikiranyweho kwica umumotari

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Iyi ni ifoto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga iriho uriya witwa MBARUBUKEYE Sylvestre wize Kaminuza ukekwaho mu ba mbere kwica uriya mumotari (Social media)

Umusore w’imyaka 29 wararangije kwiga Kaminuza, arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umumotari witwa Nyagatare Olivier w’imyaka 21, wiciwe mu Karere ka Gicumbi mu mpera z’icyumweru dusoje, anizwe, moto ye bakayitwara.

Iyi ni ifoto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga iriho uriya witwa MBARUBUKEYE Sylvestre wize Kaminuza ukekwaho mu ba mbere kwica uriya mumotari (Social media)

Ku wa Gatanu tariki  07 Mata 2023, mu Murenge wa Shangasha, Akagari ka Shangasha, Umudugudu wa Runaba, mu Karere ka Gicumbi, saa yine z’umugoroba (22h00) nibwo humvikanye ubugizi bwa nabi, aho abantu bishe umumotari bamunize, bakoresheje umugozi bamuzirika ku giti moto ye barayitwara.

UMUSEKE wamenye amakuru ko bukeye bwaho inzego z’ibanze, iz’umutekano, Police na DASSO zahise zihagera, RIB na yo itangira iperereza.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha, Mbarushimana Prudence, yabwiye UMUSEKE ko hagikorwa iperereza gusa ko hamaze gufatwa umwe.

Ati “Umuhungu umwe yarafashwe, abandi baracyari mu iperereza. Yari ararangije kwiga kaminuza, ntacyo yakoraga. Umumotari bamuteze ku mugoroba, baramuniga.”

Uyu wafashwe yitwa Mbarubukeye Sylvestre, amakuru avuga ko avuka mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Gicumbi, naho Motari wishwe avuka mu murenge wa Shangasha.

Gitifu Mbarushimana akomeza agira ati “Moto bayifatiye mu Karere ka Gatsibo.”

Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka.

Ati “Urubyiruko rushaka gukira rutabikoreye, twarugira inama ko abantu baba babikoreye, bakoresha amaboko kurusha kwambura ubuzima bw’umuntu.”

- Advertisement -

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yemeje ifungwa rya Mbarubukeye Sylvestre na mugenzi we.

Yabwiye UMUSEKE ko ku wa 08/04/2023, RIB yafunze MBARUBUKEYE Sylvestre w’imyaka 29 na NIZEYIMANA Jean de Dieu w’imyaka 23 uyu ni umumotari, bakurikiranyweho ibyaha bitatu.

Bakurikiranyweho icyaha cy’Ubwicanyi, Kwiba hakoreshejwe intwaro, n’icyo Kwiyitirira umwirondoro.

Ibi byaha bihanishwa ibihano bitandukanye ariko icy’ubwicanyi cyo gihanishwa igifungo cya Burundu.

Yavuze ko ibyaha baregwa babikoze tariki ya 07/04/2023, ubwo bicaga NYAGATARE Olivier w’imyaka 21, barangiza bakamuzirika ku giti bakamutwara moto ye, yakoreshaga atwara abagenzi.

Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Shangasha, Akagari ka Shangasha, Umudugudu wa Runaba.

Dr Murangira avuga ko RIB ishimira abantu bose bagaragaje ubufatanye kugira ngo bariya bantu batahurwe.

Ati “RIB iributsa kandi abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibyaha nk’ibi, uzabirengaho azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Abafashwe bafungiye kuri RIB Station ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu musore na mugenzi we bakekwaho kwica umumotari bakamwambura moto ye

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW