Ku rwibutso rwa Bigogwe habonetse “Grenade”

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2023, saa Saba z’amanywa, ahari kubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe habonetse Grenade yo mu bwoko bwa Totas.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko iyo grenade bigaragara ko ari nzima ariko ishaje, yabonywe n’abatundaga amabuye kuri urwo rwibutso ruherereye mu Murenge wa Kanzenze mu kagari ka Nyamirango, Umudugudu wa Mareru mu Karere ka Rubavu.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yahamirije UMUSEKE ayo makuru ndetse avuga ko bihutiye kumenyesha inzego zibishinzwe.

Ati” Ubwo bari bari gucukura amabuye kugira ngo basize ikibanza neza, habonetse grenade. Twahamagaye inzego zibishinzwe kugira ngo zize kuyikuraho mu buryo bw’umutekano, ubu nibo dutegereje.”

Gitifu Nkurunziza akomeza avuga ko hamaze gushyirwa ikimenyetso cyiburira abantu ko bagomba kuhitondera.

Uyu muyobozi yavuze ko atakwemeza nimba yaratezwe cyangwa yarahajugunywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye Abaturage kumenyesha inzego mu gihe cyose babonye ibikoresho batazi.

Ati” Turasaba Abaturage kumenyesha inzego mu gihe babonye ibikoresho batazi by’umwihariko ibya gisirikare, bagatanga amakuru mu buyobozi kugira ngo bibashe gukurwaho mu buryo budahungabanya umutekano wabo.”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW