Nyagatare: Ubusinzi buratuma urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abakora umwuga w'uburaya bavuga ko ababahagarariye babasaba amafaranga yo kugura udukingirizo kandi Leta itubahera ubuntu

Bamwe mu Rubyiruko n’abakora umwuga w’uburaya bo mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare bavuga ko  inzoga banywa zituma batabasha gukoresha agakingirizo mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina.

Abakora umwuga w’uburaya bavuga ko ababahagarariye babasaba amafaranga yo kugura udukingirizo kandi Leta itubahera ubuntu

Ibi babivuze mu bukangurambaga bwo kwirinda SIDA bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Muri ubu bukangurambaga, bamwe mu rubyiruko n’abakora umwuga  w’uburaya bita (Indangamirwa) bavuga ko  hari umutobe usembuye abatuye muri uyu Murenge wa Rukomo banywa, ukabasindisha bajya gukora imibonano mpuzabitsina bakayishoramo batambaye udukungirizo, ibi bigatuma bandura Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira muri iyo nzira.

Iradukunda Valens umwe muri uru Rubyiruko, avuga ko aho batuye higanjemo ibiyobyabwenge kandi abakunze kubikoresha ari urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa cyane.

Ati: “Iyo bamaze gusinda ntabwo batekereza ko SIDA ibaho babikorera aho.”

Mukamana Devotha avuga ko  ikibazo indangamirwa zifite ababahagarariye babasaba amafaranga yo kugura udukingirizo baba bahawe na Leta ku buntu, noneho haza umukiliya utagafite kumuhakanira bikabagora kubera ko ari bo bakesha amaramuko, bikaba ngombwa ko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati: “Umukiliya aguha Frw 1000, kandi iyo aje agasanga ufite agakingirizo urakamuha, ukarenzaho 200 frw y’ako gakingirizo mu yo agomba kuguha.”

Akomeza agira ati “Abenshi muri twe bamaze kwandura Virusi itera SIDA, Mburugu n’izindi.”

Mukamana avuga ko  Ubuyobozi bugiye buha udukingirizo  umubare munini w’abakora uyu mwuga w’uburaya nta bwandu bushya bwakongera kuboneka.

- Advertisement -

Umukozi mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA, akaba ashinzwe by’umwihariko Ubukangurambaga n’ihererekanyamakuru n’inyigisho zigamije guhindura imyutwarire muri RBC, Nyirinkindi  Aimé Ernest  avuga ko mu Rwanda ingamba zo kugabanya Virusi itera SIDA zageze ku ntego ishimishije, kuko kuva muri 2005 kugeza uyu munsi, abafite Virusi ari 3%, umubare ahamya ko udahinduka.

Umukozi wa RBC Nyirinkindi Aimé Ernest avuga ko 65 % by’urubyiruko ari bo bandura ubwandu bushya

Nyirinkindi yongeraho ko mu mibare iheruka ya 2019 igaragaza ko abafite imyaka iri hagati ya  15 na 49 y’amavuko ari 2,6% .

Ati: “Dufite ikibazo cyihariye mu rubyiruko kubera ko abandura ubwandu bushya ari 65% ugereranyije n’ibindi byiciro by’imyaka.”

Yavuze ko muri abo abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 25 na 29 y’amavuko bakubye abahungu inshuro 3 mu bandura ubwandu bushya.

Nyirinkindi avuga ko serivisi zigamije guhangana no kudwanya icyorezo cya SIDA bazifite mu Rwanda, akavuga ko urubyiruko rwinshi rudakoresha neza izo serivisi zitangirwamo udukingirizo ndetse n’ubujyanama bwo kwirinda SIDA.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare MurekateteJuliet yabwiye UMUSEKE ko  hari ibyumba bashyize mu bigo Nderabuzima ndetse no mu Kiigo cy’uribyiruko bita ‘Youth Corners’ bitangirwamo serivisi z’ubuzima ku rubyiruko  no ku ndangamirwa by’umwihariko.

Murekatete akavuga ko bitemewe ko idukingirizo tuhatangirwa tugurishwa.

Ati: “Ibi byiciro byose turahura kenshi, kandi ubukangurambaga dukora ni ububitsa  kwirinda ibiyobyabwenge no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Gusa akavuga ko bagifite imbogamizi muri ako gace ari hafi y’umupaka ahantu hakunze kuboneka ibiyobyabwenge.

Ibarura riheruka ryagaragaje ko  mu Karere ka Nyagatare abafata imiti yo kugabanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA ari  1.1% mu baturage ibihumbi 653 kandi umubare munini ukaba ugizwe n’Urubyiruko.

Muri ubu bukangurambaga, RBC yatanze ubujyanama n’umubare utubutse w’udukingirizo ku rubyiruko n’abakora umwuga w’uburaya.

Mu Bukangurambaga RBC yakoreye mu Murenge wa Rukomo bwitabiriwe n’Urubyiruko rwinshi.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyagatare.