Abanyeshuri b’i Karangazi barasaba kwegerezwa serivisi ipima SIDA

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Barifuza kumenya uko bahagaze

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rwiga mu Ishuri Ryisumbuye rya Karangazi basaba inzego bireba ko zabafasha bakabegereza serivisi yo gupima Virus itera SIDA, kuko abenshi baba batazi uko bahagaze bikaba bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Barifuza kumenya uko bahagaze

Ibi babishingira kuba hari abahamaze imyaka itanu bahiga ariko bataregerezwa iyo serivisi kandi kujya kuyisaba  mu bigo nderabuzima bibatera isoni kuko bakiri bato, bakagaragaza ko bafite inyota yo kuba bakwipimisha bakamenya uko bahagaze.

Mbabazi Leah Queen ni umwe muri bo, yagize ati” Igituma nk’urubyiruko ntipimisha ni uko ntarasambana kandi uwambona ngiye kwa muganga ashobora gukeka ko nanduye SIDA cyangwa nsambana. Bibaye byiza bajya baza kudupimira ku ishuri kuko ho tuba tuziranye ntawaseka undi bityo tukamenya uko duhagaze.”

Uwase Devotha nawe yagize ati” Nubwo ntaripimisha ariko maze gusobanukirwa ko Virusi itera SIDA itandurira mu mibonano mpuzabitsina gusa. Icyo dusaba ni uko badushyiriraho uburyo bwo kujya badupimira ku ishuri kuko ho tuba twisanzuye twabikoresha bitatugoye.”

Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya Karangazi, Gatungo Rutaha Mathieu, avuga ko batangiye kuganira n’Ikigo Nderabuzima cya Karangazi ku buryo mu gihe gito bazafatanya bagatangira gupima ababyifuza.

Yagize ati” Navuganye na Tutulaire ngo azaze adufashe kuganiriza no kwigisha abana noneho abazaba babyifuza bazapimwe kuko ntawe duhatira kwipimisha, ariko ababishaka nabo bafashwa.”

Umukozi wa RBC muri porogaramu yo kurwanya SIDA, Dr Nyirinkindi Ernest avuga ko kuri ubu hariho ingamba zo gufasha urwo rubyiruko mu ibanga binyuze muri gahunda y’icyumba kihariye ku bigo nderabuzima no mu bigo by’urubyiruko.

Yagize ati” Nibyo kuri ubu turimo gutegura ingamba zo gufasha uru rubyiruko kujya bahabwa serivisi zo kwipimisha agakoko ka virusi itera SIDA, badahujwe n’abandi bigakorwa mu ibanga, binyuze mu cyumba cyihariye kizaba kiri ku bigo nderabuzima no ku bigo by’urubyiruko, icyo tubasaba ni ukubyitabira kuko nibo byashyiriweho.”

Mu bushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwakozwe mu 2020 bwerekanye ko ubwandu bw’agakoko ka Virusi itera SIDA mu Rwanda buri ku kigero cya 3% muri bo harimo n’umubare utari muto w’urubyiruko rufite imyaka kuva kuri 16 kugera kuri 29, umubare munini muri bo ni uw’abakobwa ukubye gatatu kose uw’abahungu.

- Advertisement -

BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW i Nyagatare