Kigali: Umusore yasanze abajura baniga umuntu … ababikoze barabyemera (VIDEO)

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abasore bavuga ko batega abantu bakabambura bafatanyije uko ari 5

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abasore batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bwo gushikuza, no gukomeretsa bafashwe mu bihe bitandukanye.

Abasore bavuga ko batega abantu bakabambura bafatanyije uko ari 5

Aba bafashwe bavuga ko bakoraga biriya bikorwa mu masaha y’ijoro, ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Bashinjwa kuba mu gicuku cyo ku itariki ya 10 Mata, barateze abantu mu muhanda Rwandex – Sonatubes mu Karare ka Kicukiro bakabambura telefone n’amafaranga, ndetse bakabakomeretsa.

Rubera Prince yasanze iri tsinda ry’abajura mu muhanda wa Sonatubes – Rwandex, bari kwambura umuntu arimo gutabaza.

We n’abo bari kumwe bavuye mu modoka bajya kumutabara, ba bajura babatera amabuye.

Yagize ati: “Nasize mugenzi wanjye mu modoka nsohoka niruka mbasanga, badutera amabuye rimwe rimena ikirahuri cy’imodoka, cyakora ku bw’amahirwe uwo bamburaga ahita yiruka arabacika, dusubira inyuma tujya gutabaza Abapolisi bo mu muhanda, tugarukanye na bo dusanga bagiye.”

 

USHOBORA KUREBA VIDEO HANO N’UBUHAMYA BWA BARIYA BANTU

- Advertisement -

Akomeza avuga ko bibabaje kuba abajura badatinya no kwamburira abantu ku matara yo ku muhanda aba yaka.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ngamba yashyizeho zo gukurikirana, no gufata abagaragara mu bikorwa by’ubujura.

Ati: “Polisi yahise ibiha agaciro, batangira kubashakisha kugeza ubwo ababigizemo uruhare baje gufatwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro mu kiganiro n’itangazamakuru, i Remera kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mata, yavuze ko bariya bantu bafashwe mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wahageze ubujura buba.

Ati: “Abafashwe ni abasore batanu bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura birimo gushikuza no gukomeretsa abantu. Mu gihe cya vuba hari ku itariki 10 Mata, ahagana saa saba z’ijoro, bategeye abantu ku muhanda wa Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n’amafaranga.”

Abafashwe bemeye ko ari bo bakoze biriya bikorwa, ndetse bavuga ko bamaze igihe babikora kuko ngo banajyanywe kugurorerwa i Nyamagabe, ariko bagarutse aho kureka ubujura batangira kwiba telefoni.

CIP Twajamahoro Sylvestre

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Ingingo ya 168 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Ingingo ya 170 yo ivuga ko; uwiba akoresheje intwaro, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7.

Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

Rubera Prince yasanze bariya basore baniga umuntu

RNP Website

UMUSEKE.RW