Rayon Sports yihimuye kuri Police FC – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino ubanza wa 1/4, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3-2 biyongerera amahirwe yo kuyisezerera.

Police FC yatsinzwe umukino wa Mbere wa 1/2

Ni umukino watangiye Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade ya Muhanga.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abakunzi ba ruhago, cyane ko wakomezwaga na byinshi birimo ko Police FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports mu mukino wa shampiyona.

Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yatangiye neza isatira ndetse iza kubona igitego ku munota wa karindwi cyatsinzwe na Ngendahimana Eric kuri koroneri.

Kubona igitego hakiri kare, byahise bishyira ku gitutu ikipe y’abacunga umutekano ndetse ku munota wa 13 itsindwa ikindi cya Moussa Esenu ku mupira mwiza yari ahawe na Joackim Ojera.

Ntabwo byafashe iminota myinshi ngo Gahungu yongere ahindukire, kuko ku munota wa 31 yongeye guhindukizwa na Willy Essomba Onana ku mupira yakuye hagati akawugeza mu rushundura.

Abakurikiye uyu mukino, babonaga ko ikipe ya Police FC ishobora gutsindwa ibitego byinshi bitewe n’uko yakinaga.

Umutoza Mashami Vincent agitsindwa ibitego bitatu, yahise akora impinduka akuramo Mugiraneza Jean Baptiste, ashyiramo Rutonesha Hesbon wasabwaga kuziba icyuho cyo hagati.

Izi mpinduka zatumye imipira ya Police FC itangira kwihuta igana mu busatirizi bwarimo Mugisha Didier.

- Advertisement -

Ku munota wa 45, ikipe y’abashinzwe umutekano yabonye igitego cyatsinzwe na Mugisha Didier ku mupira yari ahawe na Rutonesha Hesbon.

Kugabanya umubare w’ibitego kw’iyi kipe, kwayongerera icyizere cyo kuba yakwishyura ibindi bibiri byari bisigayemo.

Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere n’ibitego 3-1.

Igice cya Kabiri, ikipe ya Police FC yagarukanye imbaraga ndetse yiharira umukino ariko kubona igitego bikomeza kuba ingume.

Mu gukomeza gusatira, ikipe y’abashinzwe umutekano, yabonye igitego ku munota wa 67 cyatsinzwe na Mugisha Didier kuri penaliti yari akorewe na Mucyo Didier Junior.

Ibi byahise bishyira igitutu kuri Rayon Sports yari yasubiye gucunga ibitego yatsinze ariko biyiviramo gukora amakosa menshi.

N’ubwo Police FC yihariye igice cya Kabiri, ariko kimwe mu byayigoye ni ugutinza umupira kwa Nshuti Savio Dominique watindaga kwikuraho umugezeho bigatuma rutahizamu Mugisha Didier atabona imipira yo gushaka ibitego.

Rayon Sports yakoze impinduka, ikuramo Luvumbu Nzinga Hértier na Joackim Ojera, basimburwa na Iraguha Hadji na Ndekwe Félix, bombi basabwaga gucunga neza umupira ikipe ya bo ifite.

Police FC na yo yari yakoze impinduka zindi ubwo yakuragamo Rutonesha Hesbon wari wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Pacifique na Ntirushwa Aime wasimbuwe na Ntwari Evode.

Police FC byayigoye kubona ikindi gitego, umukino urangira Rayon Sports ibonye intsinzi y’ibitego 3-2. Umukino wo kwishyura uteganyijwe gukinwa tariki 3 Gicurasi 2023, ukazakirwa n’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Izasezerera indi muri izi zombi, izahura na Mukura VS muri 1/2. Iyi kipe y’i Huye yasezereye Musanze FC biciye kuri penaliti 4-2.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Police FC XI: Habarurema Gahungu, Rurangwa Mossi, Moussa Omar, Rutanga Eric, Nsabimana Eric, Mugiraneza Jean Baptiste, Iyabivuze Osée, Nshuti Savio Dominique, Mugisha Didier, Ntirushwa Aime.

Rayon Sports XI: Hategekimana Bonheur, Ndizeye Samuel, Rwatubyaye Abdoul, Ngendahimana Eric, Raphael Osaluwe, Luvumbu Nzinga Hértier, Mussa Esenu, Ganijuru Élie, Mucyo Didier Junior, Joackim Ojera, Willy Essomba Onana.

Willy Essomba Onana yatsindiye Rayon Sports igitego cya Kabiri
Rayon Sports yihimuye kuri Police FC
Nsabimana Eric Zidane yatanze byose ariko ntiwari umunsi wa Police FC
Mugisha Didier yagoye cyane Rayon Sports

UMUSEKE.RW