Imodoka ya RITCO yafashwe n’inkongi, abari bayirimo bayizimisha amata na Fanta!

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Imodoka itwara abantu n’ibintu ya RITCO yaganaga mu Majyepfo, ivuye i Kigali yafashwe n’inkongi igez emu Karere ka Kamonyi, ku bw’amahirwe nta wayigiriyemo ikibazo. 

Imodoka ya Ritco yahiriye mu Karere ka Kamonyi

Iyi modoka ifite ibirango bya RAD 262 K, yahiriye mu Karere ka Kamonyi, hafi y’i Musambira ahitwa mu Gaperi.

Icyateye iyi mpanuka itaguyemo umuntu n’umwe, ni ipine ry’inyuma ryatobotse ndetse rihita rinashya ritwika ibindi bice by’imodoka.

Umushoferi yahise ahagarara abwira abagenzi gusohoka bwangu ndetse no gusohoramo imizigo yabo, kugira ngo bagire icyo barokora.

Abari bahari, bagerageje kuzimya iyi modoka bakoresheje amata na fanta ya Coka ariko ntacyo byigeze bifasha.

Inzego za Polisi y’u Rwanda zishinzwe umutekano w’umuhanda ntabwo zari hafi ariko mu minota mike nka 30 zari zihageze.

Umwotsi wahine utangira kuzamuka
Yahise ihagarara abagenzi bayisohokamo

UMUSEKE.RW