Abantu 400 ni bo bamaze kumenyekana bishwe n’ibiza muri Congo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nubwo habonetse abantu 400 bishwe n'ibiza muri Kivu y'amajyepfo, BBC ivuga ko hari abantu baburiwe irengero bikekwa ko bapfuye

Mu Cyumweru dusoje ibiza byibasiye igice cy’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu Rwanda byanageze muri Congo aho byahitanye abagera kuri 400.

Nubwo habonetse abantu 400 bishwe n’ibiza muri Kivu y’amajyepfo, BBC ivuga ko hari abantu baburiwe irengero bikekwa ko bapfuye

Leta yashyizeho umunsi w’icyunamo kuri uyu wa Mbere, inasaba ko ibendera ryururtswa kugeza hagati mu gihugu hose.

Imyuzure, inkangu byatejwe n’imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, ni yo yahitanye ubuzima bw’abagera kuri 400, abanda baracyashakishwa mu byondo.

Intumwa zavuye i Kinshasa zoherejwe na Perezida Felix Tshisekedi zabashije kugera aho biriya byago byabereye.

Imirambo imwe yatowe mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel yanenze uburyo imirambo y’abishwe na biriya biza yashyinguwe mu buryo bwa rusange budahesheje icyubahiro, asaba ko habaho impinduka.

Perezida Tshisekedi nubwo yohereje intumwa i Kalehe, we ari mu nama ibera muri Namibia yiga ku bibazo by’umutekano muke mu gihugu cye.

Mu Rwanda ho biriya biza byatewe n’imvura yatangiye kugwa ku mugoroba wo ku wa Kabiri, irara igwa kugera mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi, 2023 yahitanye abagera ku 131.

UPDATED: Umubare w’abahitanywe n’ibiza umaze kugera ku 130

- Advertisement -

UMUSEKE.RW