Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yateranye ku wa Mbere, hanzuwe ko umuryango wa Africa y’Amajyepfo, SADC na wo wohereza ingabo muri Congo “kujya guhangana n’umutwe wa M23”.
Iyi nama yabereye i WINDHOEK, muri Namibia yanitabiriwe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, ikaba yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Icyemezo cyo kohereza ingabo za SADC muri Congo, cyemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula.
Yavuze ko ari icyemezo gikomeye kandi kizahindura ibintu, nk’uko ibihugu bigize uriya muryango byabyiyemeje.
Ati “Ndatekereza ko byinshi bikubiye mu itangazo rya nyuma ry’inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC. Inama yemeje kohereza ingabo za SADC mu rwego rw’ingabo zizafasha Congo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba.”
Christophe Lutundula yavuze ko SADC yiyemeje gukoresha ingufu za gisirikare bityo ikazakomeza kohereza ingabo zayo.
Umuryango wa SADC wasabye Congo gutegura uburyo bwose bwafasha guhuriza hamwe ingabo ziriyo kugira ngo zibashe gutanga umusaruro kandi mu buryo bushyize hamwe.
Congo irimo ingabo z’ibihugu nk’u Burundi, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo zigize iz’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, izi zikaba zarasanzeyo iza UN ziri mu butumwa bw’amahoro bumaze imyaka irenga 20 zizwi nka MONUSCO.
Zose ntabwo zirabasha kurangiza ikibazo benshi bahanze amaso iherezo ryacyo, ari cyo umutekano muke uterwa n’inyeshyamba z’Abanye-Congo n’izikomoka mu bihugu bituranye na yo zose zihuriye ku mugambi umwe, wo kwica abaturage, gusahura Congo no gufata abagore ku ngufu.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW