Imbamutima za Hadji Mudaheranwa wasubiye muri Ferwafa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutorerwa kujya mu buyobozi bw’Inzibacyuho bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Hadji Mudaheranwa Yussuf uyobora Gorilla FC, yiteguye byose bye kugira ngo azasohoze indagizo yaragijwe n’Abanyamuryango b’iri shyirahamwe.

Hadji Mudaheranwa Yussuf yishimiye kongera kugirirwa icyizere cyo kugaruka muri Ferwafa

Ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba Ferwafa. Yari igamije gushyiraho abayobozi b’Inzibacyuho y’iminsi 39 kuko amatora yo gusoza imyaka ibiri yuzuza imyaka ine, azaba tariki 24 Kamena 2023.

Akimara kugirirwa icyizere n’Abanyamuryango b’iri shyirahamwe, yahise abyemera ndetse avuga ko atakwitandukanya n’abandi kandi yiteguye gutanga umwanya we ariko agakora neza inshingano yahawe.

Aganira na UMUSEKE, Hadji Mudaheranwa yavuze ko we na bagenzi be bahawe inshingano zikomeye ariko bazazikora neza.

Ati “Ni igihe gito. Tuzagerageza gukora ibishoboka byose, ibikorwa byari bihari tugerageze kubisoza kandi dufatanyije n’Abanyamuryango muri rusange. Ntabwo tuzakora ibidasanzwe. Inshingano zo ni nyinshi ariko iyo mushyize hamwe mugafatanya, mubikora mu buryo bwiza.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo kuba twaba benshi bisobanuye ko twakemura ibintu. Twanaba bake ariko tukitanga, tugafatanya kandi twabigeraho dushyize imbaraga hamwe.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kubitegaho kuzakora neza inshingano zikomeye bahawe.

Ati “Batwitegamo ni ugusohoza neza inshingano baduhaye, tugasoza ibikorwa byari mu nzira, tukazategura amatora neza.”

Abajijwe uko yakiriye kongera kugaruka mu buyobozi bwa Ferwafa nyuma yo kuhamara imyaka umunani ari Visi Perezida nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasubije ko ari ikintu cy’agaciro kuri we ndetse ashimira bagenzi be bamubonyemo ubwo bushobozi.

- Advertisement -

Ati “Nashimye bagenzi banjye icyizere bambonagamo. Nari navuze ko ntazagaruka muri Ferwafa ariko kuko ari iminsi mike nemeye kuza gufatanya n’abandi.”

Hadji Mudaheranwa yakomeje ajya inama yo kuba abazaza kuyobora iyi nzu, bakwiye kuzaba ari abasanzwe basobanukiwe umupira w’amaguru ndetse biteguye kuwitangira aho kuzaza bashyira imbere inyungu za bo.

Abazayobora Inzibacyuho ya Ferwafa kugeza tariki 24 Kamena 2023

UMUSEKE.RW