Isimu y’i Rutsiro yakubiswe muri AS Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere y’uko hakinwa imikino y’umunsi wa 29 ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru, ikipe ziri kurwanira kutamanuka zikomeje kwirwanaho binyuze mu nzira zose zishoboka.

Abo muri Rutsiro FC basabye AS Kigali kuzashyira inyoroshyo mu mukino uzabahuza

Mention: Niba wararozwe, warabuze urubyaro, udatera akabariro, cyangwa ufite ubundi burwayi, fata nomero ya Muganga usobanuze tel: +250 788 226 856 cyangwa umwandikire kuri WhatsApp.

 

Guhera kuri uyu wa Gatandatu haraba hakinwa imikino y’umunsi wa 29 ya shampiyona.

Ahahanzwe ijisho kurusha ahandi, ni mu zihanganiye igikombe cya shampiyona n’izihanganiye kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Mu gukomeza kwirwanaho muri ayo makipe arwana no gusubira mu Cyiciro cya Kabiri, zimwe zatangiye kuganiriza abakinnyi bo mu zo bazahura kugira ngo habemo inyoroshyo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko umwe mu batoza ba Rutsiro FC amaze iminsi i Kigali ashaka inzira yaca ngo aganirize abakinnyi ba AS Kigali, kugira ngo umukino uzahuza aya makipe ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, uzabemo inyoroshyo ikipe y’Abanya-Rutsiro ibone amanota.

Bibaye ari impamo, byaba ari ibyo kurwanywa mu buryo bukomeye kuko bidakwiye mu mupira w’amaguru w’i Nyarugenge ukomeje kuvugwamo umwanda.

Rutsiro FC iri kurwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri kuko ifite amanota 29. AS Kigali yo nta kinini irwanira kuko yatakaje umwanya wo guhanganira igikombe cya shampiyona, kandi ntiyamanuka mu cya Kabiri.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW