Uwari umutoza mukuru wa AS Kigali, Casa Mbungo André na Haringingo Francis bayoboye urutonde rw’abatoza banini mu Rwanda basoje amasezerano mu makipe batozaga n’abandi basanzwe badafite akazi.
Mu gihe umwaka w’imikino wasojwe n’igikombe cy’Amahoro, abatoza batandukanye basoje amasezerano abandi bamaze iminsi bari ku ntebe nta kazi bafite.
Bamwe mu basoje amasezerano mu makipe barimo uyu mwaka, bashobora kutayongererwa bitewe n’uko bitwaye abandi barifuzwa aho basoje bitewe n’ibyo bahaye amakipe ya bo.
Abatoza basoje amasezerano uyu mwaka, barimo Casa Mbungo [AS Kigali], Haringingo Francis [Rayon Sports], Ruremesha Emmanuel [Rwamagana City], Mbarushimana Abdou [AS Muhanga] na Seninga Innocent [Sunrise FC].
Muri aba basoje amasezerano, abashobora kutazagumana n’amakipe ya bo, ni Haringingo wanamaze kuvuga ko yifuza kujya gutoza hanze y’u Rwanda. Undi ni Casa Mbungo bivugwa ko atazakomezanya na AS Kigali kuko amakuru UMUSEKE wamenya avuga ko uyu mutoza ashobora gusubira gutoza hanze y’u Rwanda.
Abatoza bandi kuri bench ndetse banayimazeho iminsi, ni Sogonya Hamiss, Bisengimana Justin, Bizimana Abdou Bekeni, Niyibizi Suleiman, Hitimana Thierry uherutse muri Tanzania na Nshimiyimana Maurice Maso.
Abandi batoza basoje amasezerano mu makipe ya bo ariko bakaba bashobora kongererwa andi, ni Ruremesha Emmanuel ushobora kugumana na Rwamagana City nyuma yo kuyirwanaho ikaguma mu cyiciro cya Mbere na Mashami Vincent ushobora kuzagumana na Police FC.
Bamwe muri aba batoza, baravugwa mu biganiro n’andi makipe azatandukana n’abayatozaga kubera umusaruro nkene.
UMUSEKE.RW