Swimming: U Rwanda rwakajije imyitozo mbere yo kujya muri Africa Beach Games

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wo Koga, irimbanyije imyitozo mbere yo kwerekeza muri Shampiyona Nyafurika  ikinirwa ku mucanga, Africa Beach Games.

Bakomeje gukaza imyitozo mu Kiyaga cya Kivu

Ni imyitozo iri gukorerwa mu Karere ka Karongi mu Kiyaga cya Kivu. Abazahagararira u Rwanda muri iyi mikino ya Africa Beach Games izaba tariki 23-30 Kamena 2023 mu Mujyi wa Hammamet muri Tunisia, bakomeje gukaza imiyitozo izabafasha kwitwara neza muri iri rushanwa rinini ku Mugabane wa Afurika.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi batandatu barimo Dusabe Claude, Iradukunda Eric, Maniraguha Éloi, Hategekimana Timamu, Nyirabyenda Neema na Ishimwe Claudette. Bose bakaba ari ab’ikipe ya Cércle Sportif de Karongi.

Bari muri iyi myitozo guhera tariki 25 Gicurasi. Biteganyijwe ko muri iki cyumweru bazahita batangira umwiherero nk’ikipe muri rusange.

N’ubwo abakinnyi batandatu barimo abahungu bane n’abakobwa babiri ari bo bari mu myitozo, ariko umutoza Niyomugabo Jackson azahitamo babiri azajyana muri iyi shampiyona Nyafurika aho bazaba bahatana ku ntera y’Ibilometero bitanu [5 KM].

Hashingiwe ku Irushanwa ryakorewe mu Karere ka Karongi mu kwezi gushize ryari rigamije guhitamo abakinnyi bazahamagarwa mu kipe y’Igihugu, ryasize Dusabe Claude ari we ukoresheje ibihe byiza mu bagabo (1h18’45’’), mu gihe mu bagore Nyirabyenda Neema  we yari yakoresheje 1h38’26’’.

Kugeza ubu, abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro ya yo ya Kabiri, uretse umukino wo Koga, abandi ni abo mu mikino ya Kungfu Wushu n’ikipe ya Basketball.

Byitezwe ko abakinnyi bagera ku 1110 baturutse mu bihugu 52, ari bo bazitabira iri rushanwa.

Uretse abakinnyi bazaba baje mu irushanwa, abasaga 500 ni bo bazaba babaherekeje, mu gihe abagera kuri 300 bazaba bari mu kazi k’ubukorerabushake kugira ngo irushanwa rizagende neza.

- Advertisement -
Imyitozo irarimbanyije
Nyirabyenda Neema na Dusabe Claude bafite ibihe byiza kurusha abandi
Maniraguha Éloi ari mu bakomeje gukaza imyitozo
Abakiri bato na bo bakundishwa umukino wo Koga

UMUSEKE.RW