Inama ku bagore batwite, n’abatajya kwipimisha inda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyagiriye Inama abagore batwite kwipimisha inda hakiri kare, hagamije kwirinda imfu z’abana.

Ni ibyatangajwe ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, hamurikagwa ubushakashatsi bwakozwe ku burwayi bw’abana bukomatanyije bushobora guhitana ubuzima bw’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Umuyobozi w’agateganyo mu Ishami Rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC,Sibomana Hassan, yavuze ko hakorwa ubushakashatsi hibanzwe ku buvuzi bukomatanije bw’indwara zifata abana cyane cyane ku bari munsi y’imyaka 5 (Integrated management of childhood Illness).

Buri myaka 5 hakorwa ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima by’abaturage (RDHS).

Kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2020 imfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 zaragabanutse.

U Rwanda rwavuye ku bana 50 bapfaga ku bana 1000 bavutse ari bazima, mu mwaka wa 2020 baba 45.

RBC itangaza ko uwo mubare utagabanyutse ku kigero cyifuzwaga, bituma habaho kongera kwisuzuma .

Sibomana Hassan avuga ko umubyeyi aba akwiye kwipimisha inda hakiri kare kugira ngo hirindwe ibyago by’uko umwana apfa avuka.

- Advertisement -

Ati” Hari ibindi tureba niba umwana aje apimwa ibiro, apimwa uburebure, kugira ngo turebe niba afite ikibazo kijyanye n’imirire mibi.Iyo dukoze ubushakashatsi, tukajya mu ivuriro, tugasanga hari aho umwana atabikorewe, biba ari intege nke twifuza ko byakosoka.”

Sibomana avuga hishimirwa intambwe yatewe mu kugabanya infu z’abana, agashishikariza ababyeyi kwipimisha kare.

Ati” Turashishikariza ababyeyi ko mu by’ukuri bakwita ku bijyanye no kwipimisha inda kugira ngo niba hari Ikibazo umubyeyi afite gisobanuke, gikemuke hakiri kare kuko iyo kidakemuwe n’icyo usanga kiri kugira ingaruka ku bijyanye n’ubuzima bw’umwana.”

RBC ivuga ko imfu zaragabanyutse cyane kuva mu mwaka 2000 kugera 2020, mu myaka 20 gusa imfu z’abana zagabanyutse ku kigereranyo kirenga  80%.

RBC ivuga ko imfu z’abana zavuye ku 196 ku bana 1000 bavutse ari bazima mu mwaka wa 2000, zigera kuri 45 ku bana 1000 bavuka ari bazima mu 2020.

Kugira ngo izi mfu zigabanyuke, RBC itangaza ko hakwiye gukurikiranwa hakarebwa niba inkingo zose umwana uri munzi yimyaka 5 yarazibonye.

Icyagaragaye mu bushakashatsi ni uko hari aho abana bashobora kuba bakirwa bakavurwa ariko mu by’ukuri ngo inkingo ntizitabweho.

Sibomana ati: “Ibi bititaweho ku buryo udasubiye inyuma ngo umenye ese inkingo zose yarazibonye, iyo dusanze nta rukingo yabonye ni amahirwe kugira ngo tube twamukingira”.

Ababyeyi bashishikarizwa kwipimisha inda mu gihe batwite kugira ngo bigabanye imfu z’abana kuko iyo bititaweho bigira ingaruka ku buzima bw’umwana.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2021, bukorerwa mu mavuriro yose mu gihugu ariko buza bukurikirana n’ubwari bwakozwe mu 2015, mu rwego rwo kureba intambwe igenda iterwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE RW