Mu rwego rwo guteza umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’uyu mukino, FRVB, ryatanze amahugurwa ku basifuzi bakuru n’abato bawusifura.
Ni amahugurwa yari amaze iminsi ibiri, yasojwe ku Cyumwe tariki 2 Nyakanga 2023. Abasifuzi 78 ni bo bayitabiriye. Bahuguwe ku mategeko y’ubumenyi ariko kandi abashya muri uyu mwuga banaboyeho guhabwa ikaze.
Nyuma yo guhabwa ubu bumenyi, basoje bakora ibizamini byabahesheje ibyangombwa [Certificats] bishimangira ko koko bakoze aya mahugurwa yaje akenewe.
Ubuyobozi bwa FRVB, buvuga ko bwatanze aya mahugurwa hagamijwe gukomeza gushaka icyateza imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda ariko kandi no gutegura abasifuzi b’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
UMUSEKE.RW