Aba-GP begukanye irushanwa ryo Kwibohora29

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yatsinze Task Force Division igitego 1-0 yegukana Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament” ryakinwaga ku nshuro ya mbere.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Nyakanga 2023. Witabiriwe n’abafana benshi bari muri stade ku kigero nk’icya 80%.

Republican Guard yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y’Abasirikare bo mu Mutwe Udasanzwe, Special Operations Force ibitego 2-0 muri ½. Task Force Divison yo yatsinze BMTC Nasho igitego 1-0.

Uyu mukino watangijwe n’abayobozi bakuru bawitabiriye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga; Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Ikipe ya Task Force yatangiye umukino isatira cyane kuko mu minota itanu ya mbere yari imaze kugerageza uburyo butatu bw’ibitego imbere y’izamu, ariko ntiyabubyaza umusaruro.

Ku munota wa munani, iyi kipe yazamutse neza cyane ariko ku bw’amahirwe make umupira ufata umutambiko w’izamu, Aba-GP batangira kugira icyikango.

Aba-GP batangiye kwinjira mu mukino mu minota 25 ari nako bahushaga uburyo bukomeye bw’ibitego binyuze kuri Bizimana Théoneste.

Mu minota 30, umukino watangiye gukinirwa hagati mu kibuga ndetse impande zombi zahushaga imipira yakinirwaga hagati.

- Advertisement -

Ku munota wa 36, Aba-GP bazamukanye umupira neza cyane bihuta bawucomekera Bizimana Théoneste uzwi nka Majidi atsinda igitego cya mbere benshi bakeka ko yaraririye ariko umusifuzi aracyemeza. Iminota 45 ibanza yarangiye Republican Guard yatsinze Task Force Division igitego 1-0.

Task Force yatangiye igice cya kabiri uko yatangiye icya mbere kuko yasatiraga cyane ndetse ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego. Ni mu gihe Republican Guard yo yageragezaga kubona uburyo bukomeye ariko kuboneza mu rushundura bikanga.

Iki gice umuvuduko umukino wagenderagaho wagabanutse n’uburyo bw’ibitego bwaremwaga ku mpande zombi buba buke cyane byatumye kitaryoha nk’icya mbere.

Mu rusange uyu mukino mu kibuga wihariwe na Task Force Division mu gihe Aba-GP bakina ibikenewe nk’abantu bakuru ndetse bakagera ku musaruro.

Umukino warangiye Republican Guard yatsinze Task Force Division igitego 1-0 yegukanye Irushanwa ryo Kwibohora ryakinwaga bwa mbere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi mikino, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko aya marushanwa ategurwa mu rwego rwo gutoza ingabo guhorana ishyaka ryo gukotana.

Yagize ati “Aya marushanwa tuyakora mu rwego rwo kwizihiza Ingabo zabohoye Igihugu. Umuco wo kurushanwa si mushya mu Ngabo z’u Rwanda kuko no mu 1990 mu rugamba rwo kukibohora yarabaye ndetse agera ku nshingano zayo.”

Marizamunda yakomeje ati “Muri rusange aya marushanwa agamije gusabana n’abandi, guhorana ishyaka ryo gukotana ndetse no kwimakaza umuco wo gukora Siporo. Guharanira intsinzi ni indangagaciro ikwiye guhora iranga Ingabo z’u Rwanda.”

Ikipe y’Ishuri rya Gisirikare riherereye i Gako yihariye ibikombe mu mikino y’intoki aho yegukanye ibyo muri Volleyball na Basketball.

Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda nawe yabanje gusuhuza abakinnyi
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yabanje gusuhuza abakinnyi
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe yarebye uyu mukino
Ubwo bishimiraga igikombe cyabahesheje igikombe
Umukino wo wari ukomeye ku mpande zombi
Republican Guard yihariye umupira
Gako yegukanye igikombe muri Volleyball
Abafana ba Republican Guard bari banezerewe
Ababanjemo ku kipe ya Task Force Division
Ikipe y’aba-GP yabanjemo

UMUSEKE.RW