Polisi y’u Rwanda yungutse aba-Ofisiye bato 501-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Aba Officer Cadets 501 bategereje kwinjizwa mu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Nyakanga 2023, yungutse aba-Ofisiye bato 501, barimo ab’igitsina gore 96, basoje amahugurwa abinjiza mu cyiciro cy’aba-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda (Officer Cadets) bari bamazemo igihe cy’amezi 16 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Aba Officer Cadets 501 bategereje kwinjizwa mu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda

Aba bapolisi bagize icyiciro cya Cumi na Kabiri cy’amahugurwa y’aba-Ofisiye Cadets (Intake12/2022-2023), mu gihe bari bamaze muri aya muhugurwa, aba ba-Ofisiye babonye ubumenyi buzabafasha kunoza ubunyamwuga bw’igipolisi, ndetse n’andi masomo ajyanye n’ubuzima busanzwe bw’igihugu.

By’umwihariko, aba bapolisi bacengeye amasomo ajyanye n’ubuyobozi, inshingano za Polisi, ibijyanye n’umutekano w’igihugu, gukumira ibyaha, amategeko, umutekano wo mu muhanda, gukumira no kurwanya ibiza.

Bahuguwe mu ikoranabuhanga mu itumanaho, kubungabunga amahoro, indangagaciro za gipolisi, imyitozo ngororamubiri, ibijyanye n’uburinganire ndetse n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti yavuze aya mahugurwa yatangiye tariki 07 Gashyantare 2022 akaba yaramaze igihe cy’amezi 16 harimo amezi atatu y’imenyerezamwuga.

Yasobanuye ko yitabiriwe n’abanyeshuri 509 ariko abagera ku icyenda ntibasoza amasomo kubera uburwayi n’imyitwarire mibi.

Ni mu gihe umunyeshuri umwe yari mu masomo y’ibijyanye no gutwara indege akaba yaraje mu cyiciro cya nyuma.

Abagera kuri 250 bari abasivili bakaba barasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, aho amahugurwa yari agamije kubongerea ubumenyi n’ubushobozi.

Abanyeshuri kandi bakoze imenyerezamwuga mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ingendo shuri ahantu hatandukanye.

- Advertisement -

Ati “Dushingiye ku ireme n’amahugurwa bahawe n’indangagaciro batojwe ntidushidikanya neza ko bazuzuza inshingano zabo.”

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, winjije ba “Officer Cadets” mu cyiciro cy’Aba-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda ku ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) yashimiye buri wese wagize uruhare, kugirango aba ba ofisiye cadet bahabwe inyigisho n’ubumenyi bikenewe, bibinjiza muri Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira n’ababyeyi bashishikarije abana babo, aribo aba bari imbere yacu, kwemera gukorera Igihugu, bakakirindira umutekano.”

Minisitiri Gasana yavuze ko iterambere ry’Isi, ryugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo intambara, ibiza, ihungabana ry’ubukungu, imihindagurikire y’ikirere, indwara z’ibyorezo, iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi bibuza abatuye isi umudendezo.

Yagize ati “Nubwo ibyo bibazo byose byugarije iyi si, abayituye twese dukeneye kubaho mu bwisanzure, buzira umutekano muke n’ingaruka ziwushamikiyeho. Ibyo byose ntibishora kugerwaho, hatabayeho ubufatanye bwa buri wese, mu kumva ko bimureba ngo twese hamwe dufatanyije, duharanire kubaho neza.”

Yongeyeho ko “Umutekano n’amahoro birambye kugira ngo bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by’ibibazo abaturarwanda bafite. Abo bapolisi rero bagomba kugira ubumenyi, imyumvire n’imikorere inoze, ibi byose bigatuma Polisi y’u Rwanda ikomeza kuba intangarugero mu Rwanda ndetse no mu mahanga.”

Minisitiri Gasana yavuze ko Polisi igomba kandi kugira uruhare no mubindi bikorwa, birimo kwubaka ubukungu bw’Igihugu n’iterambere twifuza muri rusange, bikadufasha kwihesha agaciro.

Ati “Umusingi w’ibi byose rero ni imyitwarire myiza igomba guhora iranga abapolisi, imikoranire myiza n’abaturage, ndetse n’izindi nzego za leta, turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Yashimiye Leta y’u rwanda, kuba ikomeje kongerera ubushobozi RNP mu kubungabunga umutekano n’umuhate ukomeje kugira ngo Polisi y’u Rwanda irangize inshingano zayo.

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana niwe mushyitsi mukuru muri uyu muhango

 

NDEKEZI JOHNON / UMUSEKE.RW i Rwamagana