Muhanga: Ikirombe cyagwiriye batanu umwe ahita apfa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Usibye Uzabakiriho Samuel cyahitanye, cyanakomerekeje abandi 4
Uzabakiriho Samuel w’Imyaka 28 y’amavuko yahitanywe n’ikirombe bacukuramo amabuye y’agaciro, bagenzi be 4 barakomereka.
Usibye Uzabakiriho Samuel cyahitanye, cyanakomerekeje abandi 4
Iyi mpanuka yahitanye Uzabakiriho Samuel yabereye mu Mudugudu wa Ngororano, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, ikaba yabaye ahagana saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa  24  Nyakanga 2023.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko  bwatabaye abo baturage buri kumwe n’Inzego zitandukanye z’Umutekano babasha gukuramo abo bose bagwiriwe n’ikirombe.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric,  avuga ko Uzabakiriho Samuel yahise apfa kubera ko yari yazahaye bikomeye.
Ati’Twababajwe n’urupfu rw’uyu musore, turihanganisha Umuryango asize.”
Bizimana yasabye Kampani zifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciiro mu nshingano kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho, kubera ko impanuka nyinshi zikunze kuba bituruka kuba hari abadakurikiza ayo mabwiriza Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz(RMB) kiba cyatanze.
Nkunda Bernard Umubyeyi  wa Nyakwigendera, avuga ko umwana we yangijwe bikomeye n’ikirombe kubera ko umukingo utubakiye ariwo wabagwiriye ariko usiga wangije agahanga.
Ati “Yapfuye tugiye kugera mu mu Kigo Nderabuzima cya Nyarusange gusa twamujyanye arembye. Ikirombe cyamumenaguye agahanga nta kuntu yari kubaho.”
UMUSEKE ufite  amakuru ko RMB yari yandikiye Kampani AFRICERAMICS  guhagarika imirimo y’ubucukuzi,  bakabanza gutunganya aho bakorera kuko yabonaga hashobora gushyira ubuzima bw’abahakorera mu kaga, Kampani ntiyabyubahiriza.
Muhizi Alphonse umwe mu bakozi b’iyi Kampani avuga ko aho bakorera bahafite site nyinshi, ariko atazi neza niba ibaruwa RMB yanditse ari aha yahagaritse.
Ati “Ntabwo ndi Umuyobozi wa Kampani wenda mwamubaza ariko bashobora kuba barahagaritse indi site itari iyi.”
Uzabakiriho Samuel asize umugore bari bamaranye  imyaka 2 ariko bakaba bataragize amahirwe yo guhita babyara.
Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.
Usibye Uzabakiriho Samuel witabye Imana, ikirombe cyakomerekeje bikomeye mugenzi we witwa Mbungira Vital ukomoka mu Karere ka Karongi, akaba arwariye i Kabgayi. Abandi 3 bavuriwe mu Kigo Nderabuzima cya Nyarusange, barataha.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga