Abarimo Kimenyi Yves na Thierry baravugwa muri AS Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakinnyi batatu barimo umunyezamu Kimenyi Yves na Ndayishimiye Thierry bakiniye Kiyovu Sports, baravugwa mu muryango ubinjiza mu kipe ya AS Kigali.

Abarimo Ndayishimiye Thierry baravugwa muri AS Kigali

Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi batandukanye barimo bari basoje amasezerano na bamwe mu bari bakiyafite ariko bigaca mu bwumvikane, ikipe ya AS Kigali ikomeje gushaka abandi bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Iyi kipe yabanje kongerera amasezerano umutoza Casa Mbungo André, inatandukana n’abakinnyi barimo Hussein Shaban Tchabalala, Satulo Edward, Tuyisenge Jacques, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seifu, Kwitonda Ally, Kakule Mugheni Fabrice, Ntwari Fiacre n’abandi.

AS Kigali iri kuyoborwa na Seka Fred mu buryo bw’agateganyo, biravugwa ko yamaze gusinyisha amasezerano abanyezamu babiri, Kimenyi Yves bivugwa ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe na Cuzuzo Gaël bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri na myugariro Ndayishimiye Thierry bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe iravugwamo abandi bakinnyi barimo Ishimwe Fiston na Itangishaka Blaise, bombi batijwe bavuye muri APR FC. Amakuru avuga ko izatangira imyitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha cya tariki 31 Nyakanga 2023.

Kimenyi Yves biravugwa ko yamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali
Cuzuzo Gaël aravugwa muri AS Kigali

UMUSEKE.RW