Mayor Mutabazi asaba abaturage kwitabira gukoresha imbabura zigabanya ibicanwa

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Leta yashyize nkunganire mu biciro by'izi mbabura

Bugesera: Ubuyobozi  bw’akarere ka Bugesera burasaba abaturage kwitabira kugura imbabura zibungabunga ibidukikije bagenewe na leta y’u Rwanda kuri nkunganire aho ikiciro cya mbere cyunganirwa 90%, icya kabiri 70% naho icya gatatu 45%.

Leta yashyize nkunganire mu biciro by’izi mbabura

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwabitangaje nyuma yo gutangiza itangwa ry’amashyiga akoresha inkwi nke, gaz, amashanyarazi, inkwi, amakara, palethe, ethanol kandi akaba akora ku buryo burondereza.

Abo mu byiciro biciriritse bavuze imyato leta y’u Rwanda. Umugwaneza Marriane wo mu murenge wa Mayange, umwe mu baturage bahise bagura amashyiga ashima leta kuko ahise agura gaz ku mafaranga make, kandi ko izamufasha mu isuku.

Ati “Leta ni umubyeyi kuko ishaka ko twese tuticwa n’imyotsi nanjye nyuma yo kumenya ibyiza by’iyi gahunda, nahise ngura gaz. Gukoresha gaz ni byiza cyane muri ibi bihe abantu batagira ibikoni watekera hose mu nzu.”

Mutabazi Richard umuyobozi w’akarere ka Bugesera yasabye abaturage kwitabira gukoresha Imbabura zitangiza ibidukikije ndetse bakanatera ibiti bisimbura ibyakoereshejwe mu guteka.

Ati “Izi mbabura zaje gufasha abaturage kugira ngo bateke bakoresheje ibicanwa bike ngo barengere ibidukikije kuko iyo umuntu acanisha inkwi ebyiri, kandi yabashaga gucanisha rumwe birumvikana ko ibiti bihashirira kandi tugomba kubirengera, turasaba abaturage kwitabira uburyo bwatuma bacanisha bike kandi bagatera ibisimbura ibyo bakoresheje.”

Niyonsaba Oreste ushinzwe by’umwihariko ibicanwa mu ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda iyi gahunda izagera kw’ikibitiro ku ngo ibihumbi 500 aho uyu mwaka uzasiga igeze ku baturage 42%.

Ati “Igenamigambi rirerire twakoze kuva muri 2019 harimo ibyiciro bibiri aribyo icyiciro kigereranije aricyo kizageza muri 2024, hakaba n’irigera muri 2030 tureba ukuntu tugenda tugabanya itemwa ry’ibiti ariko tunatera ibindi ku buryo muri 2024 ingo 42% ari zo zizaba zikoresha ibiti n’amakara, kandi birimo kugenda bigerwaho naho muri 2030 ho duteganya ko ingo 30% ari zo zizaba zigikoresha inkwi n’amakara.”

Akomeza avuga ko ikigamijwe ari ukubungabunga amashyamba hagabanywa imyuka yangiza ikirere kugeza ubwo buri muturage azajya acanisha gaz.

- Advertisement -

Ati “Ishyiga rikoresha inkwi rizigama nibura 50% ufashe ingo ibihumbi magana atanu tuzaha imbabura mu ngo miliyoni enye dufite, ubona hari amashyamba yaba abungabunzwe kandi gahunda ni iyo guca burundu inkwi, abantu bagakoresha gaz cyangwa amashanyarazi, tugiye no kuzapima turebe uko imyuka ihumanya ikirere yagabanutse ku buryo tuzamenya uko buri mwaka igipimo tuzaba tugezeho biturutse kuri izi mbabura.”

Muri gahunda ya Guvernoma y’imyaka irindwi y’impinduka zo kwihutisha amajyambere y’ubukungu (NST1), biteganyijwe ko Abaturarwanda bazashishikarizwa kwitabira gukoresha ingufu zidahumanya zirimo gaz, biogas, ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ubundi buryo butangiza ibidukikije.

Ibyo bigamije kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mashyamba, bikazagabanuka kugeza nibura ku rugero rwa 42% mu 2024 bivuye kuri 83% muri 2011 na 79.9% muri 2018.

Leta y’u Rwanda kandi yanashyigikiye imishinga yo gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Yanditswe na RWAMUKWAYA Olivier