Perezida Andry Rajoelina, wa Madagascar yageze i Kigali akaba yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Andry Rajoelina yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali.
Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.
Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, afitanye umubano na Perezida Paul Kagame. Muri Kamena 2019, Perezida Kagame yagiye muri Madagascar mu birori yatumiwemo na Andry Rajoelina.
Uruzinduko rwa Andry Rajoelina rwatengiye kuri uyu mugoroba, azarusoza ku wa Kabiri tariki 08 Kanama, 2023.
Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Madagascar watangiye mu mwaka wa 2018 igihe icyo gihugu cya yoborwaga na Perezida Hery Rajaonarimampianina, nibwo Ambasaderi Vincent Karega yashyikirije inyandiko zimwererera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu afite icyicaro muri Africa y’Epfo.
UMUSEKE.RW