Amb. Yamina Karitanyi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peterole yatangaje ko mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro atandukanye yose hamwe afite agaciro ka miliyari zirenga 150 z’amadorali.
Ibi byatangajwe mu biganiro Ubuyobozi bwa RMB bwagiranye na Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda.
Ubwoko bw’amabuye y’agaciro buboneka mu Rwanda cyane burimo gasegereti, wolfram, coltan, zahabu n’ayandi.
Amb. Karitanyi yabwiye iyo Komisiyo ko ubushakasahatsi bugikomeje kuko ziriya miliyari z’amadorali ari imibare y’agateganyo.
Hagaragajwe ko ubushakashatsi bwo muri 2017 bwakozwe hifashsishijwe indege aribwo bwagaragaje uduce 52 two hirya no hino mu gihugu dufite amahirwe y’amabuye y’agaciro.
RMB yavuze ko hamwe na hamwe muri utwo duce batangiye igerageza ryo gucukura ayo mabuye y’agaciro kugira ngo abyazwe umusaruro.
Amb. Karitanyi yavuze ko ariko u Rwanda rutazacukura ayo mabuye yose kuko amwe muri yo ari mu duce dutanu turi mu byanya bikomeye bya Pariki z’Igihugu.
Yasobanuye ko bazashaka uburyo bunoze ayo mabuye y’agaciro yazabyazwamo amafaranga.
Urwego rw’ubucukuzi rufite intego y’uko muri 2024 ruzaba rwinjiriza igihugu miliyari imwe n’igice z’amadorali ya Amerika.
- Advertisement -
Ubuyobozi bwa RMB buvuga ko iyo ntego izagerwaho k’uko nk’umwaka ushize binjirije igihugu amadevize agera kuri miliyoni 772 z’amadorali ya Amerika.
Ni mu gihe mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyoni 609 z’amadorali.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW