Gicumbi: Basabwe kwerekana ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwasabye abaturage kujya berekana ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nzeri 2023, ubwo hashyingurwaga umwe mu mibiri y’ Abatutsi yishwe muri aka karere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, buvuga ko nyuma y’ imyaka 29 hakomeje gutangwa amakuru y’ahari Imibiri,igashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Gicumbi,Kamizikunze Anastase,avuga ko abaturage bagomba kugira uruhare mu kwerekana Imibiri yishwe, ariko nayo igashyingurwa hanwe n’ abandi.

Yagize Ati “Nyuma y’imyaka 29 twahawe amakuru y’uyu muntu wishwe, kandi byadufashije kumushyingura hamwe n’abandi, turasaba abaturage kurushaho kwerekana abishwe nabo ngo bashyingurwe, bizanadufasha kurushaho kubaka ubumwe n’ubwiyunge.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyitwari Jean Marie Vianney, avuga ko mu rwibutso rwa Rutare hari hashyinguwe Imibiri 274, kuri ubu bakaba bamaze kuba 275 bashyingurwe mu cyubahiro,asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru.

Ati ” Hano mu rwibutso rwa Rutare hari hashyinguwe Imibiri 275, none kwashyinguye undi mibiri baba 275, abaturage bakomeze kudufasha gutanga amakuru, birarushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Ntara y’ Amajyaruguru,Nzabonimpa Emmanuel, nawe yashimye abagize uruhare mu kwerekana aho umubiri wishwe wari uri, ariko ukaba washyinguwe mu cyubahiro.

Ati” Twaherekeje umubiri wa Cyimana ngo ashyingurwe mu cyubahiro, ariko turasaba abafite amakuru y’ Abatutsi bishwe kwerekana aho bari,  nabo bashyingurwe mu cyubahiro”.

- Advertisement -

Umubiri washyinguwe mu rwibutso rwa Rutare ni, uw’ uwitwa Cyimana Laurent,akaba yariciwe mu Murenge wa Ruvune, kuri ubu  yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw’Umurenge wa Rutare.

Uyu muntu washyinguwe, abarirwa mu miryango yazimye nyuma y’uko yishwe, hakicwa n’umugore we, ndetse n’abana.

Urwibutso rwa Rutare rushyinguwemo Imibiri igera kuri 275, bakaba basabwe ko hakomeza gutangwa amakuru y’ abandi bishwe ngo bagashyingurwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Ntara y’Amajyaruguru Nzabonimpa Emmanuel yasabye abaturage gutanga amakuru y’ ahari imibiri.
Ubwo baherekezaga umubiri wa Cyimana Laurent wishwe mu 1994 bawushyiraho indabo.

UMUSEKE.RW