Bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Akarere ka Gicumbi mu ibara ritukura

Abantu 79 bo mu Karere ka Gicumbi bajyanywe mu bitaro nyuma yo kujya mu bukwe bakanywa ubushera bikekwa ko bwari buhumanye.

Abo bantu ni abagiye mu bukwe bwabereye mu Mudugudu wa Bitoma, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi kuwa Gatandatu tariki 08 Nzeri, 2023 bakanywa ku bushera bwakoreshejwe muri ibyo birori, bugacya bajyanwa mu Bitaro bya Byumba n’Ikigo Nderabuzima cya Kivune.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar, yavuze ko hari abakiri kwa muganga n’abandi batashye bajya mu rugo.

Yagize ati “Ejo ni bwo bajyanywe kwa muganga. Abari ku Bitaro bikuru bya Byumba ni 50, abari ku kigo Nderabuzima ni batandatu, hakaba n’abandi 23 bari gufatira imiti mu rugo nyuma yo kuvurwa bagataha”.

Yongeyeho ku bufatanye bw’inzego zose hatangiye iperereza rigamije kureba intandaro y’iki kibazo.

Ati “Ku Bufatanye n’ibitaro na RIB hafashwe ibimenyetso bw’ibyakoreshejwe mu bukwe byose. Haba ibiribwa cyangwa ubushera kuko abarwaye bavugaga ko banyweye ubushera. Hakenewe kumenyekana niba ari umwanda cyangwa ikindi”.

Abaturage basabwe kuba maso mu gihe bitegura ibirori, bakagira isuku y’ibikoresho byateguriwe abashyitsi, byaba ibyo kunywa n’amafunguro.

Amakuru aturuka mu Bitaro bya Byumba avuga ko abo ubu bushera bwagizeho ingaruka harimo abagore 43 n’abagabo 36 ariko ko bamwe bamaze gusezererwa bakajya gufatira imiti iwabo mu gihe abandi nabo bari kwitabwaho kandi baza koroherwa nabo bagataha.

Muri iyi Ntara y’Amajyaruguru hakunze kumvikana inkuru nk’izi z’abantu bakunze guhumanita mu binyobwa biba byengewe mu ngo ngo bikoreshwe mu birori akenshi hagatungwa agatoki umwanda biba byateguranywe ari yo mpamvu bashishikarizwa kongera isuku.

- Advertisement -