Umukozi w’Imana Joseph Harerimana uzwi nka Apotre Yongwe, bwa mbere yagejejwe imbere y’Urukiko aburane ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo,ahakana ibyaha akurikiranyweho.
Yageze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Rusororo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, yambaye ikoti rya kaki, n’ishati y’umweru ndetse n’inkweto z’ingozi z’umukara.
Mu iburanisha , ubushinjacyaha bwasobanuye ko yagiye yizeza abantu ibitangaza akabaka amafaranga.
Ubushinjacyaha bwagarutse ku bitangaza Apotre Yongwe yagiye yizeza abakristu, aho yabizezaga ibyiza mu gihe kiri imbere cyangwa guca ukubiri n’ibibi byabaga bibugarije, akabasaba amafaranga kugira ngo abasengere ubundi babone ayo mahirwe.
Buvuga kandi ko uregwa yiyemereye ko ayo mafaranga yayohererejwe ndetse ko n’ibyo bitangaza yabibabwiraga, bityo ko bigize impamvu zikomeye zituma bikekwa ko yakoze ibyaha ashinjwa.
Bwavuze kandi ko aramutse arekuwe yakomeza gukora ibi byaha cyangwa akaba yatoroka ubutabera, bityo ko kuba yakurikiranwa afunze ari bwo buryo bwizewe
Apotre Yongwe ubwo Umucamanza yari amuhaye ijambo ngo agire icyo avuga ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha, yavuze ko mu ibazwa rye koko hari ibyo yemeye nko kuba yarahawe amafaranga, ariko ko atabaga yayabatse mu buriganya, ahubwo ko bayamuhaga nk’amaturo ahabwa abakozi b’Imana.
Ati “Njye ndi Umupasiteri kandi wabisigiwe amavuta, nkaba ndi umushumba wimitswe.”
Yongwe yabwiye urukiko ko atemera icyaha cyo guteka umutwe kuko ngo kuko ibyo yigisha byose abifitiye ububasha.
- Advertisement -
Ati “Njye narasizwe,nahawe ububasha nkora ibyo nemerewe.Nabaye mu muhanda kandi Imana yankoreye ibitangaza nta muntu utabizi.”
Yabwiye urukiko ko kuba kuri telefoni ye haracagaho amafaranga menshi ari inkunga z’abantu bamukunda.
Ati “Nashinze televiziyo nta faranga na rimwe mfite, Abantu bampaye inkunga,banyoherereje amafaranga menshi ntangiza televiziyo. Rero hari abantu banyifuriza nabi,bamfiriye ishyari.”
Yasabye ko yaburana adafunze kuko atagora urukiko kandi afite umuryango n’ikigo kitangazamakuru bityo atacika ubutabera. Ni mu gihe ubushinjacyha bwo bumusabira gufungwa iminsi 30 .
Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizasomwa ku wa 26 Ukwakira 2023, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.
UMUSEKE.RW