Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasohoye itangazo rivuga ko u Rwanda rukomeje kuyishotora aho ikoresheje udutege duto “Drones” biboneye n’amaso yabo uburyo u Rwanda rufasha umutwe wa M23 mu bikorwa byose.
Mu itangazo ryo ku wa 24 Ukwakira 2023, Leta ya Congo ivuga ko ifite ibihamya bishya, bigaragaza neza ko u Rwanda ruri inyuma y’umutwe wa M23 urwanira muri Kivu ya Ruguru.
Muri iryo tangazo rivuga ko Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’ushinzwe ububanyi n’amahanga ,Christophe Lutundula na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru,Patrick Muyaya, bavuga “ ko mu bugenzuzi bwakozwe n’utudege duto(drones), babonye ingabo z’u Rwanda muri gurupema ya Tongo muri teritwari ya Rutshuru bashyigikiye M23.”
Muri iryo tangazo kandi bashinja umutwe wa M23 ko ku wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, wishe abaturage bagera kuri 50 abandi barakomereka, mu bice bya Runzenze, Bishishe na Marangara.
URwanda rwabiteye utwatsi…
Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku munsi w’ejo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ayo mafoto nta kintu gishya agaragaza ahubwo ko ari ibikorwa bisanzwe bya Guverinoma ya Congo byo kurangaza abantu .
Ati “Ni ibintu bigamije kurangaza gusa, twarabibonye mbere inshuro nyinshi muri za raporo, ntabwo ari bishya. Ntabwo bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano n’imiyoborere muri RDC kandi ni uburyo bwabo bwo kongera gutorwa.”
“Twese turabizi, ni ibintu bakoresha mu gushaka kwigarurira abantu kugira ngo batita ku byo guverinoma yananiwe bityo bazongere gutorwa. Icyo tutazemera ni uko hari imvururu zirenga zikagera ku mupaka wacu.”
Makolo avuga igiteye impungenege ari uko RD Congo iri gufasha imitwe irimo FDLR mu kuyiha ibikoresho no mu bikorwa bya politiki.
- Advertisement -
Ati “Gusa ariko dutewe impungenge n’ibiri kuba muri RDC, aho Guverinoma itari gufasha gusa mu buryo bw’ibikoresho imitwe yitwaje intwaro ahubwo iri kuyikingira ikibaba mu rwego rwa politiki.”
Akomeza agira ati “Iyo mitwe irimo na FDLR, umutwe wagize uruhare muri Jenoside, ni ibintu bibangamiye umutekano w’abaturage muri RDC ndetse biteye impungenge ku mutekano wacu mu Rwanda kandi ni ibintu birenga ku byemejwe mu biganiro bya Nairobi na Luanda bigamije amahoro, Guverinoma ya Congo yanze gushyira mu bikorwa ibyo isabwa.”
RD Congo mu bihe bitandukanye yagiye izamura ibirego ku Rwanda, irushinja guha imbaraga umutwe wa M23, ibintu yaba uyu mutwe n’u Rwanda bamaganira kure.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW