Gicumbi: Abarezi bihaye umukoro wo kwita ku bana bafite ubumuga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Abahagarariye ibigo by’amashuri ari mu karere ka Gicumbi, abashinzwe uburezi ku rwego rw’ imirenge, n’ abahagarariye abafite ubumuga mu karere  ka Gicumbi, baganiriye  ku mbogamizi  abana bafite ubumuga bagira  mu gihe cyo kwiga.

Ni inama igamije guteza Imbere uburezi budaheza ku bana bafite ubumuga, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya  3 Ugushyingo 2023 mu nzu mberabyombi y’ Akarere ka Gicumbi.

Abana bafite ubumuga bagarutsweho ku mbogamizi bakunze guhura nazo ku ishuri, harimo nko kuba hakiri amashuri yubatswe cyera adafite inzira y’ abafite ubumuga bw’ ingingo, banyuramo bajya kwiga.

Ikoranabuhanga na ryo rikomeje kuba ihurizo rikomeye ku bana  bafite ubumuga bwo kutabona, n’ikibazo cyo gukora urugendo rurerure bajya kwiga bitewe naho baturuka .

Kampire Aline umwe mu bahagarariye amashuri bitabiriye iyi nama, yavuze ko muri iyi nama bunguranye ibitekerezo  bigamije korohereza abana bafite ubumuga, harimo no kureba niba byashoboka abana bakora urugendo rurerure bagafashwa gutura hafi y’ibigo bigaho, ahubatswe amashuri y’ amagorofa bakaba bahashyira inzira y’abanyeshuri bafite ubumuga.

Ati” Twiteguye kuganira icyakorwa nko kubaka amashuri afite inzira,n’ ibindi twaganiyeho“.

Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ushinzwe ubuvugizi bw’ uburenganzira bw’ uburezi budaheza ku bana bafite ubumuga, Renzaho Faustin, yashimiye ibitekerezo byatanzwe, ashimangira ko igisigaye ari ugushyira mu bikorwa gahunda yo korohereza abanyeshuri bafite ubumuga.

Yagize ati “Twashimye uburyo twaganiye, ubuyobozi bw’ inzego zitandukanye zabitabiriye inama biyemeje ko dufatanya, Ikigamijwe n’ukugira umwana ufite ubumuga nawe agire uburezi bwiza budaheza, kandi bikamufasha kugira iterambere nk’ abandi bana”

Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyitwari Jean Marie Vianney, yashimangiye  ko abana bafite ubumuga bari mu byiciro by’ abaturage bafite mu nshingano, bityo ko ahagaragajwe imbogamizi hagomba kubaho ubufatanye bagashaka ibisubizo by’ ibibazo bibangamira abo banyeshuri .

- Advertisement -

Ati” Ni inshingano za buri umwe, twese twitabiriye iyi nama umwana ufite ubumuga tugomba kumufasha kugera ku burezi budaheza, kandi Ni umuturage ufite uburenganiza bwose, tugomba gufatanya kubicyemura, ahari ibigoranye tugakora n’ ubuvugizi“.

Abana bafite ubumuga babarizwa mu byiciro bitanu, harimo abafite ubumuga bw’ ingingo, abatumva kandi ntibavuge, abatabona, abafite ubumuga bwo mu mutwe, n’ ababarizwa mu cyiciro cy’ abafite ubumuga bundi nko kugira Uruhu rwera, ubugufi budasanzwe, kugira Inyonjo, n’ ibindi.

UMUSEKE.RW