Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke, Dr Nkikabahizi Fulgence abo bakorana bamunenga kutaboneka ku kazi no gusuzugura abakozi.
Bamwe muri abo bakozi bo mu bitaro by’Akarere bya Nyabikenke babwiye UMUSEKE ko kuva Minisiteri yohereza uyu Muyobozi muri ibi bitaro, nta minsi 3 ashobora kumara ari mu biro.
Bakavuga ko guhera mu mu kwezi ku Gushyingo 2021 aza mu kazi hakaba ubwo akora isaha imwe, amasaha abiri cyangwa se akahamara umunsi wose mu cyumweru agahita asubira i Kigali.
Umwe muri abo bakozi utashatse ko imyirondoro n’amashusho bye bigaragara mu Itangazamakuru yagize ati “Iyo akoze iminsi myinshi mu Cyumweru ntabwo ashobora kurenza iminsi 2 muri icyo gihe cyose avuga ko agiye mu nama i Kigali.”
Uyu mukozi akavuga ko inama ahora yitwaza buri gihe zitashoboka kubera ko Minisiteri itakoresha inama n’abayobozi b’Ibitaro ngo bikunde.
Ati “Hari nubwo bidutera amakenga tukabaza mu bandi bayobozi niba iyo inama bayirimo bakaduhakanira.”
Mugenzi we avuga ko abakozi bashatse kumugisha inama cyangwa gusaba impushya ababwira kumwandikira babinyujije kuri E-mail hakaba ubwo azisubiza izindi ntazisubize.
Yavuze ko kubera iyo mikorere n’ibyo bita agasuzuguro bashinja uyu Muyobozi, hari bamwe mu Baganga n’abaforomo babonye ko ari uko ateye basezera ku kazi bajya gukorera ahandi.
Uyu mukozi avuga ko niyo yagiye nta muntu ajya yizera kugira ngo amusigire inshingano ahubwo bimeze nk’aho abakozi bikoresha.
Ati “Mu cyumweru gishize no mu ntangiiriro z’iki cyumweru ntabwo arakandagiza ikirenge hano ku kazi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke Nkikabahizi ahakana ibyo abo bakozi bamunenga, akavuga ko atari ukuri kuko mu mikorere ye kubeshya abo bakorana bitarimo.
Ati “Kutaboneka ku Bitaro iyo bibayeho, biterwa n’impamvu kandi zifite ishingiro aho zihuriye n’akazi.”
Dr Nkikabahizi avuga ko iyo agiye abimenyesha abayobozi bakorana kugira ngo hatabaho icyuho.
Avuga ko ibibazo bireba umukozi uyu cyangwa uriya na byo byakirwa ndetse ko buri Cyumweru bagira inama rusange y’abakozi bose.
Ahakana ibirebana no gukoresha ikoranabuhanga uburyo byavuzwemo ko butaribwo kuko hari Sisitemu(Systeme) zikorerwamo akazi niyo waba uri mu Bitaro wifashisha.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert avuga ko nta makuru bari babifiteho, akavuga ko byoroshye kugenzura ko Umuyobozi yasibye akazi cyangwa ko yagiye afite ibaruwa y’ubutumwa bw’akazi.
Ati “Buriya nta nduru ivugira ubusa ku musozi tugiye kubisuzuma.”
Mugabo avuga ko bagiye kongera inshuro basura ibi bitaro bitewe n’iyo mpamvu abakozi bavuga ku Muyobozi wabo.
iDukora iyi Nkuru nabwo, twasanze Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro adahari tumuhamagaye atubwira ko ari mu nama i Kigali.
Hari abavuga ko Dr Nkikabahizi yoherejwe i Nyabikenke avuye mu Bitaro bya Kinihira n’ibya Rwinkwavu kubera impamvu yo kutumvikana n’abakozi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga