Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze biyemeje gukebura abayobozi bako, babereka ibitagenda neza aho batuye kugira ngo bivane mu myanya ya nyuma bagize mu mihigo y’umwaka ushize, ngo kuko byabateye ikimwaro kandi ntacyo babuze ngo bisange ku mwanya myiza.
Akarere ka Musanze mu mwaka ushize w’imihigo 2022-2023 kaje ku mwanya wa 25, aho kakurikiwe n’Uturere tubiri gusa.
Ni ibintu ngo byababaje cyane abaturage bagatuyemo, biyemeza kutazongera kurangara cyangwa ngo bemerere ubuyobozi guterera agati mu ryinyo ku bibazo bituma aka Karere kisanga mu myanya ya nyuma.
Barakagwira Falida ni umwe muri aba baturage yagize ati” Kumva ngo Musanze ni iyanyuma mu mihigo biteye isoni n’ikimwaro, ubu twiyemeje gushyira hamwe n’ubuyobozi, ibitagenda neza tukabibereka, twabona badashaka kubyihutisha tukabyereka inzego zisumbuyeho kuko hari aho baturangarana, gusa bizajyana n’uruhare rwacu mu bidukorerwa ariko ntitwongere kwibona twabaye aba nyuma.”
Mukakimenyi Juditte nawe ati ” Muby’ukuri umuturage watwawe neza akigishwa inama arumva, n’ubwo imyumvire itangana ariko turagerageza, kuba abanyuma mu mihigo byo ni inkuru yatubabaje nk’Akarere karimo byinshi bigaragaza iterambere.”
- Advertisement -
Abaturage bavuga ko hari bamwe mu bayobozi barangara, bakwerekwa ibitagenda bigahera muri tuzabikemura umwaka ugashira undi ugataha.
Uyu ati ” Bakava mu nshingano haza abandi gutyoo! Ariko ubu twabyiyemeje tuzagaragaza uruhare rwacu ariko nanone abayobozi batuma tuba abanyuma ntabwo tuzabaha agahenge.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, nawe yunze mury’aba baturage anasaba kugaragariza abayobozi ibitagenda neza bakabiganiraho bigakemuka.
Yabasabye ubufatanye mu kugarura Akarere mu myanya ya mbere nk’uko byigeze kubaho, bafata neza ibyo bamaze kugezwaho ariko banashyiraho akabo mu gukora ibindi byiza kurushaho.
Yagize ati ” Mu mihigo iheruka Musanze yarushije Uturere tubiri gusa, murumva uyu mwaka dutangiye twongeye byaba bibabaje, kabiri mu rugo rw’umugabo namwe murabizi, ni ahacu guharanira gusubira mu myanya ya mbere nk’uko byahoze.”
Yakomeje agira ati “Kugira ngo tubigereho Perezida wacu ashyira mu ngiro ibyo yatwemereye, natwe rero dushyireho akacu, ibitagenda neza tubiganireho bikemuke ntimwemere ko bipfa mureba, nta kabuza tuzafata n’umwanya wa mbere.”
Bimwe mu bigaragazwa bigira uruhare mu gutuma Akarere ka Musanze kisanga mu myanya ya nyuma, harimo ikibazo cy’umwanda ukigaragara mu bice bimwe na bimwe cyane mu byaro, igwingira n’imirire mibi mu bana bato aho kuri ubu bari kuri 38% mu gihe intego ari ukurigabanya rikagera kuri 19%.
Abaturage bemeza kandi ko hakiri abayobozi bakibasiragiza kuri serivise zimwe na zimwe bakenera n’ibindi.
Imihigo 126 yahizwe n’Akarere ka Musanze muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, yateganyirijwe ko izatwara abarirwa muri Miliyari 7.364 Frw.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze