Hatangijwe uburyo bushya bwo kurandura igwingira mu Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana atangiza iyi gahunda ku mugaragaro

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangije gahunda nshya yo gutanga inyunganiramirire ikomatanyije ku babyeyi batwite, no kumenyekanisha imirongo ngenderwaho ku mirire y’abana bari mu kigero cyo kwiga, ingimbi n’abangavu.

Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, ku Bitaro bya Kabaya mu Karere ka Ngororero.

Itangizwa ry’iyi gahunda ryabimburiwe n’ibikorwa bitandukanye birimo guha abagore batwite ibinini bya Vitamini n’imyungugu, gutera imboga mu karima k’igikoni no gutera ibiti by’imbuto z’iribwa muri G.S Kabaya.

Hagaragajwe ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya imirire mibi mu bantu bibasirwa nayo kurusha abandi barimo abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite n’abonsa ndetse n’abangavu n’ingimbi.

Hasobanuwe ko ubusanzwe abagore batwite bahabwaga ikinini gifite imyunyungugu na Vitamine ebyiri none bari guhabwa igifite Vitamine 15 zahurijwe hamwe.

Ni mu gihe kwita ku bangavu n’ingimbi bizabafasha gusana idindira ku mikurire bagize mu myaka ya mbere y’ubuzima.

Umuturage witwa Uwamariya Claire yabwiye UMUSEKE ko iyo umubyeyi afata indyo ituzuye bigira ingaruka zikomeye zirimo n’idindira ry’ubwonko bw’umwana.

Ati ” Rero nanjye nabonye ko iyi gahunda ari igisubizo cyane, kuri twe nk’ababyeyi kuko iyo ufata indryo ituzuye, bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri wawe, bituma urwaragurika, bidindiza imikurire y’umubiri n’ubwonko bw’umwana, kandi bigabanya umusaruro mu byo ukora.”

Uwitwa Niyibizi Vestine nawe ati ” Bigiye kurinda umubyeyi impfu zitunguranye ndetse no kutwongera imirire myiza .”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko iyi gahunda bayitezeho guhangana n’igwingira ryugarije akarere ayobora.

Yavuze ko akarere ka Ngororero kashyizeho ingamba zikomeye zo kurandura igwingira kuko kagabanije igwingira ho 10% kavuye kuri 50,5%.

Nkusi yongeyeho ko gahunda y’inyunganiramirire ikomatanyije izakemura ikibazo cy’igwingira, anashimangira ko abana, ingimbi n’abangavu bazajya banakurikiranwa ku mashuri.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko inyunganiriramirire ari kimwe mu bifasha kurushaho kugira ubuzima bwiza kuko zifasha mu kubaka umubiri ndetse no guhangana n’indwara zitandura zibasiye benshi.

Ati “Ntabwo bukuraho izindi gahunda zakoreshwaga mu kugabanya igwingira ahubwo buriyongeraho, tunibutsa ko kurwanya igwingira ari urugamba rwa buri muntu wese, ariko uhereye ku mubyeyi cyane cyane utwite.”

Dr Nsanzimana yavuze ko kuba iyi gahunda yiswe Multiple Micronutrient Supplementation (MMS) yinjijwemo ingimbi n’abangavu bizafasha gutegura ababyeyi b’ejo heza, bazabyara abana bazira igwingira.

Ati ” Ni nko kubiba ibyo tuzasarura mu gihe wa mwana azaba yavutse.”

Imibare igaragaza ko igwingira mu Rwanda riri ku gipimo cya 33% aho u Rwanda rufite intego yo kujya munsi ya 19% mu mpera za 2024-2025.

Ni mu gihe abagore batwite bafite ikibazo cy’amaraso macye ari 33% naho abagera ku 2023 ku bagore ibihumbi 100 bapfa babyara.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ishimangira ko gahunda ya MMS izagera mu turere turindwi mu gihugu, izafasha guca ukubiri n’imirire mibi ku bagore batwite, kubyara abana bafite ibiro bike, kubyara imburagihe, impfu z’abana n’abagore bapfa babyara.

Abajyanama b’Ubuzima bashimiwe uruhare bagira muri gahunda z’Ubuzima mu Rwanda
Abaturage bashimye Leta y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’igwingira
Ikinini cy’imyunyungugu na Vitamine 15 zihabwa umugore utwite
Umuyobozi wa UNICEF Rwanda yari mu bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana atangiza iyi gahunda ku mugaragaro

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW