Lionel Messi ukinira ikipe ya Inter Miami muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yafashe umwanzuro wo guha FC Barcelona Ballon d’Or ye ya munani nubwo yayitwaye adakinira iyo kipe yo muri Espagne.
Tariki 31 Ukwakira 2023 nibwo i Paris mu Bufaransa haberaga umuhango wo gutanga Umupira wa Zahabu “Ballon d’Or” nk’igihembo gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi ku Isi .
Iyo Ballon d’Or yahawe Lionel Messi ahigitse abarimo Erling Braut Haaland na Kylian Mbappé, uyu munya-Argentine aba atwaye iya munani.
Ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi biratangaza ko iyo Ballon d’Or Messi ya 8 yamaze kuyiha FC Barcelone.
Ni mu rwego rwo kuyibikana n’izindi 7 yatwaye ubwo yakiniraga Fc Barcelone harimo iya 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021.
Kuva muri 2016, ikipe ya FC Barcelona yubakiye icyumba cyihariye Lionel Messi mu nzu ndangamurage.
Icyo cyumba nicyo cyibitsemo imidari n’ibihembo Lionel Messi yegukanye ubwo yayikiniraga none hiyongereyemo ya Ballon d’Or yatwaye mu 2024 ubwo yakiniraga Inter Miami.
Lionel Messi yavuye muri FC Barcelona muri 2021 ariko agenda atabasezeye nk’umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yagize.
Mu gihe yamaze muri Fc Barcelone yakinnye imikino 778, atsinda ibitego 672, ahatwara ibikombe bya La Liga 10, Champions League enye na Ballon d’Or zirindwi ndetse n’ibindi.
- Advertisement -
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW