Muhanga: Prof Bayisenge yakebuye abari gusenya Koperative y’Abasuderi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Prof Jeannette Bayisenge avuga ko abashenye Koperative y'abasuderi bagomba kuyigarukamo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda Prof Jeannette Bayisenge yagiriye Inama abashaka gusenya Koperative y’abasudira kwishyirahamwe kuko ariyo nzira yo gutera imbere.

Ibi Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yabivuze kuri uyu wa Kane Taliki ya 29 Gashyantare 2024 ubwo yasuraga  abakorera mu Gakiriro  gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga.

Prof Jeannette Bayisenge uyobora MIFOTRA avuga  ko yasanze abenshi mu bakora imirimo itandukanye muri ako Gakiriro ari abantu bishyize hamwe bakajya mu makoperative, usibye abakora Ubusuderi bashenye Koperative yabo bamwe muri bo bakwira imishwaro.

Ati “Ndagira Inama abari bagize Koperative y’abasuderi kongera kwishyirahamwe kuko nibwo buryo bwonyine bwo kwiteza imbere.”

Yavuze ko aba baturage bagiriwe Inama inshuro nyinshi n’Inzego zitandukanye z’Akarere, akavuga ko bagomba gukomeza kwibutswa ibyiza byo kujya muri Koperative n’inyungu abayirimo babona kuko no guhabwa inguzanyo ku giti cy’umuntu bidahuye nuko wayibona uri umuntu umwe.

Muhawenimana Irèné  umwe mu babarizwaga muri Koperative isudira avuga ko batangiye ari abantu barenga 30, bagenda biyongera  ariko kuri ubu  hakaba hasigaye batatu gusa.

Ati “Bagenzi bacu bivanye muri Koperative basubira mu Mujyi wa Muhanga.”

Muhawenimana avuga ko gusenyuka bivugwa muri iyi Koperative byaciye intege abasigaye kuko batakomeza kwitwa Koperative igizwe n’Umubare w’abantu batatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko isenyuka rya Koperative y’abasuderi ari ikibazo kibashishikaje nk’ubuyobozi.

- Advertisement -

Ati “Imbaraga z’umuntu umwe zifite aho zihera n’aho zigarukira turakomeza kubagira inama bayigarukemo.”

Kayitare avuga ko bamenye amakuru ko hari bamwe mu bahoze muri iyi Koperative basigaye bakorera imirimo yo gusudira  iwabo mu ngo, ariko mu buryo bwa rwihishwa, ikibazo avuga ko kigomba gukukurikiranwa.

Minisitiri  Prof Bayisenge avuga ko mu ntego Leta y’uRwanda yihaye muri gahunda yayo y’Imyaka irindwi, ari uguhanga imirimo  igera kuri Miliyoni imwe n’igice.

Akavuga ko bamaze guhanga irenga  miliyoni  kugeza uyu munsi.

Agakiriro ka Muhanga gakoreramo abantu 600 bagizwe ahanini n’ababaji.

Muri uru ruzinduko Prof Bayisenge  arasura Akarere ka Huye na Nyamagabe.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo Prof Jeannette Bayisenge avuga ko kwishyirahamwe ariyo nzira yonyine iganisha ku Iterambere.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Prof Jeannette Bayisenge yabanje gukorana ibiganiro n’abakobwa bafite imirimo mu gakiriro.

MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/Muhanga