Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanya umwana w’imyaka irindwi.
Mu ma saa moya n’igice z’ijoro ryo ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarungu, Akagari ka Kamubuga mu Murenge wa Mubuga, batunguwe no kumva urusaku rw’umwana w’umukobwa watabarizaga mu gashyamba.
Abo baturage bahuruye bagiye kureba ibimubayeho, mu kumugeraho basanga uwo musore amusambanya ku ngufu.
Uwo mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, bivugwa ko ubwo yari mu nzira avuye kuvoma, aribwo yahuye n’uwo musore, aramuhagarika atangira amushukisha igiceri cy’amafaranga ijana ngo akigure bombo, mu kumuhakanira ahita amufata ku ngufu.
Umwe mu baturanyi b’iwabo w’uwo mwana uri mu bahageze bikiba, yabwiye Kigali Today ko uwo mwana yatabaje, abantu bumvise ijwi baratabara.
yagize ati “Umwana yaratabaje, abatuye hafi y’agashyamba uwo musore yamufatiyemo ku ngufu bumvise ari ijwi ry’umwana birukirayo bakeka ko yaba ari nk’umuntu uri kumunigiramo, mu kuhagera basanga arimo kumusambanya.”
Ngo ubwo abaturage bamaraga kumufatira mu cyuho, uwo musore yagerageje kubaha amafaranga ngo bamukingire ikibaba.
Abaturage baranze ahubwo bahitamo gutabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, ziramufata zimuta muri yombi aho afungiwe kuri Stion ya Polisi ya Gakenke.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko uwo musore yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Gakenke ngo akurikiranywe.
- Advertisement -
Ati “Ukwekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yahise afatwa ubu ari gukurikiranirwa kuri Sitasyo ya Polisi ya Gakenke, mu gihe umwana yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho. Aba agomba gusuzumwa, agakorerwa ibizamini ndetse agahabwa n’imiti yabugenewe hamwe no gukomeza kumuhumuriza”.
Yakomeje agira ati “Dukangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babo, kuko ntibikwiye kumva cyangwa kubona umwana uri muri kiriya kigero agenda mu muhanda wenyine mu masaha ya nijoro. Ababyeyi ibyo baba bakwiye kubyirinda igihe hari nk’icyo bakeneye kiri hanze y’urugo bakigirayo, cyangwa bagatuma umuntu mukuru.”
Abazi uyu musore bavuga ko kenshi akunze kugaragara yasinze, binakekwa ko no muri uko gusambanya uwo mwana ku ngufu, yaba yari yanyweye ibiyobyabwenge.
SP Mwiseneza aburira abakomeje kwishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi, ko bakwiye kubireka kuko biri ku isonga mu bikurura ibibazo nk’ibi.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’uwo babona afite imyitwarire idahwitse, kuko bifasha mu gukumira icyaha.
Gusambanya umwana ni icyaha gitenganywa n’ingingo ya kane y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano cy’iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.
Iri tegeko rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 ugihamijwe ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
UMUSEKE.RW