Alsény Camara na Wade baracyari abakozi ba Rayon

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Rayon Sports, yemeje ko rutahizamu wa yo ukomoka muri Guinée Conakry, Alsény Camara n’umutoza, Mohamed Wade, bakiri abakozi b’iyi kipe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu minsi ishize, ni bwo havuzwe amakuru yo gutandukana n’aba bakozi bombi, cyane ko bamaze igihe batari mu kazi.

Umuvugizi w’Agateganyo wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yatangaje ko umukinnyi Alsény Camara Agogo n’Umutoza Wungirije, Mohamed Wade bakiri abakozi b’Ikipe batari mu kazi ku mpamvu zizwi n’ubuyobozi.

Ibi Ngabo Roben uvugira Rayon Sports, yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda.

Umunyamakuru yabajije uyu muvugizu ukuri ku byavuzwe ko batandukanye na Rutahizamu Alsény Camara Agogo, avuga ko batigeze batandukana kandi ko yagiye afite uruhushya rw’ikipe.

Yagize ati “Rayon Sports nihemba izamuhemba. Umukinnyi mwatandukanye uramuhemba? (…) Ni umukinnyi wa Rayon Sports wagize ibibazo bya ‘famille’ kandi aracyafite amasezerano.”

Abajijwe impamvu Umutoza Wungirije, Mohamed Wade we atagaragara mu kazi, yavuze ko afite ikibazo cy’uburwayi kandi ubuyobozi bubizi.

Ati “Aracyari [Mohamed Wade] Umutoza Wungirije wa Rayon Sports. Impamvu atari mu kazi ni uko arwaye kandi afite impapuro zo kwa muganga zibigaragaza.”

“Iyo Rayon Sports yahembye na we aye arayabona. Ikipe iracyamwishyurira inzu kandi n’imodoka y’akazi aracyayifite.”

- Advertisement -

Abajijwe ku byavuzwe ko Umutoza Mukuru Julien Mette yanze gukorana na Wade, yabinyomoje, avuga ko atari ukuri.

Ati “Julien Mette ntabwo azi Umutoza Wade kuko ntibarakorana. Kuva yahagera ntibarahura ngo baganire ku mikoranire yabo. Rero ntabwo Umutoza Mukuru yakwanga umuntu bataziranye.”

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Amagaju i Huye, igitego 1-0, Umutoza Mukuru Juliette Mette yatangarije itangazamakuru ko Mohamed Wade atari umwungiriza we kandi ko atari ngombwa ko ashaka undi, kuko ngo yaba umutoza mukuru akaba n’umwungiriza.

Umunya-Mauritania, Mohamed Wade yageze muri Rayon Sports muri Kanama 2023, aje gusimbura Rwaka Claude wari Umutoza Wungirije, nyuma agahabwa inshingano zo gutoza Ikipe y’Abagore ya Rayon Sports.

Uyu mutoza yaje guhabwa Rayon Sports nk’umutoza Mukuru w’Agateganyo mu Ukwakira, nyuma y’igenda ry’Umunya-Tunisie, Yamen Zelfan wari Umutoza Mukuru.

Muri Mutarama 2024 ni bwo Rayon Sports yazanye Umufaransa Julien Mette nk’Umutoza Mukuru, nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro bahawe na Mohamed Wade wari wagiriwe ikizere.

Camara aracyafite amasezerano ya Rayon Sports

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW