Igitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration’ cyahumuye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wasabye abantu kuzitabira igitaramo kigamije gufasha Abaturarwanda kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika no gusoza gahunda ya “Shyigikira Bibiliya”.

Ewangelia’ ni ijambo ry’Igiheburayo risobanura ‘Gospel’ cyangwa se ‘ubutumwa bwiza’.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa 31 Werurwe 2024, kibere muri BK Arena.

Kizitabirwa na James&Daniella, Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika, Korali Jehovah Jireh yo muri ADEPR, Israel Mbonyi na Alarm Ministries.

Kuva saa 14:00 imiryango izaba ifunguye, ni mu gige abaramyi ba mbere bazagera ku rubyiniro saa 16:00.

Igiciro cyo kwinjira muri iki gitaramo cyashyizwe kuri 5.000 Frw n’ibihumbi 10.000 Frw mu myanya isanzwe.

Imyanya ya Vip ni 15.000 Frw, Vvip ni 20.000 Frw n’imeza y’abantu 6 igura 200.000 Frw.

Aya mafaranga yose azishyurwa ku muryango azakoreshwa mu kugura Bibiliya zabaye nke ku isoko ry’u Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur Ruzibiza, yasabye abantu kuzitabira iki gitaramo ku bwinshi.

- Advertisement -

Avuga ko uzaba ari umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati ” Kuza muri iki gitaramo gusa, byaguhesha umugisha kubera ko uzaba ushyigikiye ko ubutumwa bwiza buri muri Bibiliya bugera kure.”

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda umaze igihe utangije ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya nyuma y’uko bigaragaye ko zabaye nke ku isoko.

Igitaramo cyahumuye

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW