Nyanza: Urukiko rufashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umwana w’umuhungu w’imyaka 15 uheruka kuburana ahakana icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itatu.
Uriya mwana akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu, we n’umwunganira mu mategeko bari basabye ko arekurwa agakurikiranwa adafunze. Icyo gihe uyu mwana yaburanye arira mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko uriya mwana w’umuhungu yasambanyije uwo mwana w’umukobwa, ngo waje kubibwira ababyeyi be.
Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwariherereye rusanga ibyo uriya mwana w’umuhungu ukekwaho gukora kiriya cyaha asaba, byo kuba yakurikiranwa adafunzwe bifite ishingiro, maze niko kumufungura by’agateganyo.
Uko iburanisha ryari ryagenze…
Nyina w’umwana yavuze ko umwana we yatashye amubwira ko uriya mwana w’umuhungu uregwa, yafashe icyo Ubushinjacyaha bwise ‘ikinyoni’ (Igitsina), agishyira mu gitsina cy’uriya mwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe.
Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko hari raporo ya muganga igaragazaga ko umwana w’umukobwa yasambanyijwe, kuko yasanze ‘akarangabusugi’ karavuyeho kose, ndetse afite udukomere tukiri dushya mu gitsina.
Ubushinjacyaha bwasabaga ko kugira ngo hakorwe iperereza rinononsoye hanashakishwe n’ibindi bimenyetso, kugira ngo ukuri kujye ahagaragara ndetse ntihabeho kubangamirwa kw’iperereza, umwana w’umuhungu yakomeza gufungwa by’agateganyo.
Umwana w’umuhungu waburanye yambaye imyambaro y’ishuri ‘uniform’, ishati y’umweru n’ipantalo y’ibara rya kake, arira mu rukiko, yireguye avuga ko atigeze asambanya uriya mwana w’umukobwa, kandi ababyeyi buriya mwana bikekwa ko yasambanyijwe bagiye kwaka amafaranga se w’uregwa arayabima, barahira ko bazafungisha umwana we.
- Advertisement -
Me Celestin NSHIMIYIMANA wunganira uriya mwana w’umuhungu yavugaga ko abatangabuhamya bavugwa n’ubushinjacyaha nta n’umwe wigeze avuga ko uriya mwana w’umukobwa bamubonye asambanywa.
Yavuze ko abatangabuhamya bose bashinja nta n’umwe wigeze yumva uriya mwana ataka byibura ngo bamutabare, bityo Me Celestin agasaba ko ubuhamya bw’abatangabuhamya budakwiye guhabwa agaciro.
Me Celestin agaruka kuri raporo ya Muganga, yavuze ko umwana wo mu cyaro guta ‘akarangabusugi’ bishobora kuba byaterwa n’ibintu bitandukanye birimo kuba umwana wo mu cyaro yakwikuruza ku mivovo y’insina, kuba yajya gutashya akurira ibiti n’ibindi, kandi iyo raporo ya muganga nta zina ry’uwo yunganira ryarimo.
Muri rusange ari uregwa ari Umwunganizi we mu mategeko Me Celestin bombi basabaga ko uriya mwana w’umuhungu yarekurwa by’agateganyo agakurukiranwa adafunzwe.
Uriya mwana avuka mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza akaba yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Nyanza: Umwana uregwa gusambanya mugenzi we yaririye mu Rukiko
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza