Kagame yanenze amahanga ashidikanya ku cyizere Abanyarwanda bamugirira

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida Paul Kagame yavuze impamvu Abanyarwanda bakomeje kumugirira icyizere, ko byose biva mu mahitamo yabo, anenga ibihugu by’amahanga bigira ingingimira kuri ayo mahitamo y’Abanyarwanda.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio/Tv10 na Royal Fm kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024.

Umukuru w’Igihugu yanenze bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi  bikunze kunenga ibihugu bya Afurika bigira abayobozi bamara igihe.

Ati “Ntabwo ibihugu byose biteye kimwe ku Isi, ntabwo igikorwa mu gihugu kimwe ari cyo kigomba gukorwa no mu kindi. Niyo tubireba, n’abo babivuga bose bafite abari muri ibyo bibihugu by’Iburayi cyangwa n’ahandi, Aziya yo reka mbe nyishyize uruhande. Mu by’ukuri bamaraho igihe kinini. Kubera ko ari Minisitiri w’Intebe afite uburenganzira runaka, barabihinduye gusa.

Umukuru w’Igihugu avuga ko amahitamo ava mu baturage bitewe nuko babona icyuho mu miyoborere.

Ati “ Iyo hatari ikibazo kandi ibikorwa bituruka muri abo baturage kuki bagira ikibazo nabyo? Njye ntabwo ari nayo mpamvu banantora, nkemera, nkakomeza. Nanhye ubundi hatari ikibazo mbona gihari, ndabona, nanjye mfite amaso. Iyo kiza kuba ari ikibazo cyo guhitamo, hari n’ubushobozi bushobora gutuma ibintu bigenda neza koko, mba naragiye kera.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko Abanyarwanda mu gihe babona adakwiye gukomeza kuyobora, yatanga urubuga.

Perezida Paul Kagame aheruka kwemezwa mu muryango wa FPR Inkotanyi ko azahagarari uyu muryango  mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2024.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -