Umuryango mugari w’ikipe ya AS Kigali, watanze ubutumwa burimo amashimwe menshi y’Ingabo z’u Rwanda zari iza RPA mu gihe zagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Aba-Sportifs batandukanye, bakomeje gutanga ubutumwa bujyanye n’ibihe u Rwanda n’Isi barimo, byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umuryango mugari w’ikipe ya AS Kigali, watanze ubutumwa bwiganjemo gushima Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe amahanga yarebereraga.
Umukozi Ushinzwe ibikorwa bya AS Kigali bya buri munsi, Bayingana Innocent, yatanze ubutumwa bwiganjemo gushima Inkotanyi.
Ati “Muri ibi bihe bitoroshye byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndihanganisha kandi nkomeza imiryango yabuze ababo bazira uko bavutse. Mukomere Twibuke Twiyubaka.”
Yongeyeho ati “Ndashimira cyane ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Bari bato ariko batari gito, Inkotanyi. Ndasaba aba-Sportifs twese gukomeza guharanira Iterambere ry’igihugu cyacu.”
Uretse Bayingana, na kapiteni w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Bishira Latif, yatanze ubutumwa bwibutsa ko Kwibuka atari inzika ahubwo ari uguha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside.
Ati “Kwibuka Janoside yakorewe Abatutsi mu 1994 si inzika, ahubwo ni uguha icyubahiro abacu no guha abarokotse imbaraga zo kubaho no gusigasira ibyagezweho.”
Muganga w’iyi kipe, Ruguhamaho Arsène, yibukije Abanyarwanda ko bakwiye gufatana urunana bagaharanira Iterambere ry’u Rwanda ndetse bakarushaho kunga Ubumwe.
- Advertisement -
Ati “Muri iki gihe Twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mfashe mu mugongo abarokotse, nshishikariza Abanyarwanda, by’umwihariko Aba-Sportifs, guharanira Ubumwe n’Iterambere by’Abanyarwanda, turwanya Ingengabitekerezo ye Jenoside, duharanira ko ukuri kuba ukuri.”
Yakomeje agira ari “Ndashimira abitanze bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwaduhaye Umurage. Mwaduhaye Igihugu. Mwaduhaye Ubuzima.”
Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves umaze iminsi ari hanze y’ikibuga kubera imvune, nawe yibukije ko Kwibuka atari umuhango gusa ahubwo ari uguha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Ati “Nifatanyije n’Abanyarwanda bagenzi banjye, muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
“Kwibuka ntabwo ari umuhango gusa ahubwo ni uguha agaciro gakomeye abacu bapfuye mu gihe cya Jenoside ndetse n’abarokotse ntiduheranwe n’agahinda. Dutwaze gitwari.”
Kugeza ubu, habarwa Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cy’iminsi 100.
Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira buri tariki ya 7 Mata igasozwa tariki ya 4 Nyakanga.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW