Abanyeshuri 69 basoje umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya ESSI Nyamirambo, basabwe kutarangamira impamyabumenyi ahubwo bakarangwa n’imyitwarire myiza, kugira ngo barusheho kugira agaciro mu muryango nyarwanda.
Babisabwe ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024, mu birori byo gushimira Imana no gushimira abanyeshuri barangije muri iri shuri, mu byiciro bitandukanye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.
Umuyobozi wa ESSI Nyamirambo aho benshi bakunze kwita “Kwa Kaddafi”, Abdoul Ntamuturano, yasabye abasoje amashuri yisumbuye kutarangamira impamyabumenyi gusa kuko ubumenyi budaherekejwe n’indangagaciro buba ari imfabusa.
Yavuze ko umuco n’ubumenyi bahawe bibaha ubushobozi bwo kwiga za Kaminuza zitandukanye bikabaha amahirwe yo guhangana ku isoko ry’umurimo mu gihe kiri imbere.
Ati ” Uyu munsi babonye urufatiro n’urufunguzo rubafasha kugira ngo binjire mu mashami atandukanye muri za Kaminuza, ariko umwete n’umurava bagize ubu babisabwa kurushaho.”
Abanyeshuri basoje amasomo bavuga ko biteguye gukomeza amasomo muri za Kaminuza zitandukanye ndetse no guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ingabire Evelyne usoje mu ishami rya MCE yagize ati “Imbere yanjye ni heza cyane kuko mfite inzozi zo kuzavamo umuntu ukomeye, ngiye kongera ubumenyi muri Kaminuza kugira ngo nzatange umusanzu wo kubaka igihugu.”
Hategekimana Yussuf nawe avuga ko agendeye kubyo bize n’uko abarezi babo babateguye kugira ngo bazitware neza mu buzima bwo hanze, yizeye ko amahirwe yose bazabona bazayabyaza umusaruro.
Ati ” Imbaraga zanjye n’ubumenyi nahawe niteguye kubikoresha neza kugira ngo njye n’abaturarwanda tuzakomeze dutere imbere.”
- Advertisement -
Umuyobozi w’ikigo ndangamuco wa Kislam cya Kigali iri shuri ribarizwamo, Abdellatif Oulad Aouid, yavuze ko imitsindire myiza y’aba banyeshuri ari iby’agaciro, ubukungu ndetse n’ishema kuri iki kigo.
Ati “Kubera ko bitwereka ko tuba dutegurira ibyiza abana bacu kugira ngo bagire uburenganzira ku burezi bufite ireme.”
Yashimiye ababyeyi, abarimu n’abarezi ba ESSI Nyamirambo ku bwitange bagaragaje mu gukurikirana abanyeshuri bakaba baratsinze bafite amanota meza.
Ni ku nshuro ya 29 muri ESSI Nyamirambo hazwi nko “Kwa Kaddafi” habayeho umuhango wo kwishimira ko basoje amashuri yisumbuye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW