Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Komisiyo Ishinzwe Iterembere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri iri shyirahamwe, ryatangiye guhugura amakipe y’Abagore ku bijyanye no kumenya ibisabwa ngo abashe kwitabira amarushanwa y’imbere mu Gihugu (Club Licensing).
Ni amahugurwa yatangiye ku wa Mbere tariki ya 29 Mata, yitabirwa n’abayobozi b’amakipe 27, harimo 12 bo mu Cyiciro cya na 15 bo mu Cyiciro cya Kabiri. Agomba gusozwa kuri uyu wa Kabiri.
Uretse kandi abayobozi b’amakipe batumiwe muri aya mahugurwa, harimo n’abandi 23 bo muri za Komisiyo zitandukanye z’iri shyirahamwe.
Impuguke z’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, zifatanyije n’umukozi Ushinzwe Club Licensing muri Ferwafa, ni bo bari gutanga aya mahugurwa.
Abayobozi muri iri shyirahamwe, bari baje mu muhango wo gutangiza aya mahugurwa. Aba barimo Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Iterambere na Tekinike, Mugisha Richard, Umunyamabanga Mukuru, Kalisa Adolphe, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore, Munyankaka Ancille, Komiseri Ushinzwe amarushanwa, Turatsinze Aman, Komiseri Ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Habimana Hamdan, abakozi b’Ishami rya FIFA riri mu Rwanda n’abandi.
Mbere yo gutangira aya mahugurwa, abayitabiriye bahawe impano n’impuguke zari zaje kuyatanga.
Abatanze amahugurwa, bibukije iby’ingenzi kugira ngo buri kipe ibashe gusobanukirwa byibura iby’ibanze igomba kuba ifite kugira ngo ibashe kwemererwa kwitabira amarushanwa y’imbere mu Gihugu.
Muri bimwe aba banyamuryango bibukijwe, harimo kugira ikibuga cyiza cyo kwakiriraho imikino, kugaragaza ikoreshwa ry’umutungo w’ikipe, kugira ubwishingizi bw’abakinnyi, kubaragaza imyenda ikipe izakinisha mu mwaka w’imikino n’ibindi.
Visi Perezida wa Kabiri wa Ferwafa Ushinzwe Iterambere na Tekinike, Mugisha Richard, yavuze ko kuba amakipe y’Abagore yatangiye guhugurwa kuri Club Licensing, bigaragaza Iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.
- Advertisement -
Ati “Club Licensing y’Abagore ni igikorwa kiva mu byateganyijwe. Byakozwe kugira ngo turebe uko twateza umupira w’abagore imbere. Cyane cyane dushingiye ku mbogamizi zihari.”
“Ubu Club Licensing, igomba kudufasha mu myaka ibiri. Ubundi Komisiyo Ishinzwe umupira w’abagore, yajyaga yicara igategura shampiyona nta bindi bintu birenze amakipe asabwe. Ariko icyabiteraga ni uko twari tugamije gushishakariza Abagore gukina.”
Yakomeje avuga ko ubu byahindutse kandi ko kugira ngo ikipe yemererwe gukina amarushanwa ya Ferwafa, bizajya bisaba kuba ifite iby’ibanze.
Ati “Ubu turumva igihe kigeze, ko na bo (Abagore) batangira kuzuza ibisabwa. Byibura buri kipe ikwiye kuba ifite umutoza ufite C CAF. Twanze guhera hejuru. Kuba nibura buri kipe ifite ikibuga.”
Uyu muyobozi yavuze ko buri kipe itazubahiriza ibisabwa, bizayigora kwemererwa gukina amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.
Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere, ni yo azabanza gushyira mu bikorwa ibisabwa na Club Licensing guhera mu mwaka w’imikino utaha, 2024-2025, mu gihe izo mu Cyiciro cya Kabiri bizatangira mu 2025-2026.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko yaje akenewe kuko azabafasha kwibutswa iby’ibanze buri kipe isabwa ngo yemererwe gukina amarushanwa ya Ferwafa.
Umuyobozi wa Forever WFC, Hon Mukanoheri Saidat, yavuze ko mayahugurwa yaje akenewe cyane ku makipe y’Abagore.
Ati “Ni ibyishimo kuri twe. Kuba twabonye amahugurwa nk’aya ni byiza kuko birongera kutwibutsa kuba twamenya ibisabwa. Harimo kumenya icyo ikipe isabwa ku bijyanye n’imiyoborere ya yo n’ibyo igomba kuba yujuje.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko n’ubwo amakipe akennye, bizasaba gukubita inzu ibipfunsi akishakamo ibisubizo kugira ngo azabone iby’ibanze.
Uretse kandi uyu muyobozi wa Forever, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC, Axella, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane.
Ati “Reka mvuge ko ari amateka muri ruhago y’Abagore mu Rwanda. Bizadufasha gukemura bimwe mu bibazo dufite kuko buri wese araza kumva icyo asabwa. Njyewe ubwanjye ndabyishimiye cyane.”
Mu kwezi gushize kwa Werurwe, amakipe y’Abagabo ni yo yahawe amahugurwa nk’aya.
Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya ruhago muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, aherutse kuvuga ko mu mwaka utaha w’imikino, amakipe y’Abagore azaba akinira ku bibuga byiza.
Muri Club Licensing harebwamo ibintu bitanu. Niba ikipe ifite ibikorwa bya siporo birimo n’amakipe y’abato, ibikorwaremezo [ikibuga ikipe yakiriraho n’ibiro ikoeraho], ubuyobozi n’abakozi bafite amasezerano, Umunyamategeko n’Ushinzwe Umutungo.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW