Abitabiriye amahugurwa ajyanye no kumenya ibyangombwa bisabwa ngo amakipe y’Abagore akina ruhago, abashe kwitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, [FIFA-FERWAFA Women’s Club Licensing Workshop in Rwanda], barahamya ko azabafasha gukora kinyamwuga no guteza imbere ruhago y’Abagore.
Guhera tariki 29-30 Mata, mu Rwanda hari guhugurwa abayobozi b’amakipe y’Abagore akina umupira w’amaguru, mu bijyanye no kumenya ibyangombwa bisabwa ngo abashe kwitabira amarushanwa ategurwa na Ferwafa.
Abanyamuryango bagera kuri 29 bo mu byiciro byombi mu bagabo n’abagore, ni bo babashije kwitabira aya mahugurwa agamije kubafasha kuzamura ubunyamwuga bwa bo mu mikorere ya buri munsi no kurushaho kunoza ibitakorwaga neza.
Abitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko bungukiyemo byinshi kandi yaje akenewe mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa ibitakorwaga neza no kunoza ibyakorwa neza.
Hon Mukanoheri Saidat uyobora ikipe ya Forever Women Football Club ikina mu cyiciro cya mbere, yavuze ko ari amahugurwa yaje akenewe cyane kuko hari icyo yabunguye.
Ati “Ni ibyishimo kuri twe. Kuba twabonye amahugurwa nk’aya ni byiza kuko birongera kutwibutsa kuba twamenya ibisabwa. Harimo kumenya icyo ikipe isabwa ku bijyanye n’imiyoborere ya yo n’ibyo igomba kuba yujuje.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko n’ubwo amakipe akennye, bizasaba gukubita inzu ibipfunsi akishakamo ibisubizo kugira ngo azabone iby’ibanze.
Uretse kandi uyu muyobozi wa Forever, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC, Axella, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane.
Ati “Reka mvuge ko ari amateka muri ruhago y’Abagore mu Rwanda. Bizadufasha gukemura bimwe mu bibazo dufite kuko buri wese araza kumva icyo asabwa. Njyewe ubwanjye ndabyishimiye cyane.”
- Advertisement -
Muri Club Licensing harebwamo ibintu bitanu. Niba ikipe ifite ibikorwa bya siporo birimo n’amakipe y’abato, ibikorwaremezo [ikibuga ikipe yakiriraho n’ibiro ikoeraho], ubuyobozi n’abakozi bafite amasezerano, Umunyamategeko n’Ushinzwe Umutungo.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW