Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere turangwamo ubworozi bw’Intama,aho abahatuye bavuga ko ari imari kuri bo kuko ribatunze hamwe n’imiryango yabo.
Izi ntama usanga mu Mirenge igize aka Karere, ni zimwe mu zorojwe abaturage,bigizwemo uruhare n’Umushinga PRISM ( Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets.).
Uyu mushinga ufite intego yo kurwanya ubukene binyuze mu guha ubushobozi abagabo, abagore n’ urubyiruko bwatuma bagira uruhare mu iterambere ry’ ubworozi, hatangwa amatungo magufi arimo ingurube, inkoko, intama ndetse n’ ihene bihabwa imiryango ikennye kurusha indi hagamijwe kuyihindurira imibereho.
Imibare y’ibarura rusange ryo mu 2022,rigaragaza ko ingo zikora imirimo y’ubworozi gusa ari 205,924 zingana 9.0%.
Ubworozi bw’intama mu Rwanda busigaye mu ngo zibarirwa munsi ya 5% by’ingo zose ziri mu gihugu.
Nubwo iri tungo ry’intama usanga ritaritabirwa ugereranyije n’andi matungo, abatuye mu Karere ka Nyabihu bo bahamya ko biyemeje gushora imari muri ubu bworozi kandi baryitezeho ubukungu.
Intama yabaye izingiro ry’Ubukungu
Maniriho , ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Rurengere.
Uyu avuga ko muri aka gace higanje ubworozi bw’Intama bwababereye isoko yo kwigira bityo nawe yiyemeje gukora ubucuruzi bwa zo.
- Advertisement -
Ati “ Intama ziragurwa, ni imari ishyushye. Ubundi akamaro k’itungo ni ukurigura, rikakubyarira, nawe wagira akabazo ukaba waryitabaza, ugacyemura ikibazo ufite.”
Uyu avuga ko usibye kuba barikuramo ifaranga,rinatanga ifumbire ugereranyije n’ihene bityo ibyo bahinze bikera neza kandi vuba.
Ati “Intama kubera ko urayisasira ibyatsi. Ihene niyo iba igoye cyane kuko iba ishaka ahantu hafite isuku, intama yo ipfa kwiryamira aho ibonye, ku buryo wabona n’ako gafumbire.”
Undi mubyeyi wo muri aka Karere,avuga ko acuruza intama ariko akanazorora ndetse ko yishimira ko abona ifumbire.
Ati “Izo tworoye, tuzikuramo agafumbire ko gushyira mu murima.”
Abanye-Congo baribonyemo ubutunzi
Mwanyamisuchirezi Esperence, ni umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu aza kurema isoko ry’amatungo y’ihene n’intama ryo mu Murenge wa Mukamira.
Avuga ko azi akamaro ko korora iri tungo ndetse nawe yafashe icyemezo cyo kujya aricuruza.
Ati “Navuye muri repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nje gushaka ihene n’Intama. Iyo nje nkahura n’ihene ndayigura, ariko nabona n’intama nayo nkayigura, tukazijyana muri Congo.”
Intama z’ubwoko bwa ‘Merinos’ butanga umusaruro
Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ukorera muri sitasiyo ya Gishwati, mu Karere ka Nyabihu na Ngorero,Ndayambaje Nathan,avuga ko uyu mushinga PRISM wasanze hari icyuho mu kubona icyororo cy’intama, ukura muri Kenya intama 50 z’ubwoko bwa ‘Merinos’.
Ati “ Nyuma y’uko umushinga PRISM ugeze mu gihugu, batangiriye ku bworozi bw’inkoko, n’ingurube kandi mu gihugu cyacu ubworozi bw’ingurube burahari cyane ku buryo ushaka icyororo, akibona mu buryo bworoshye.”
Akomeza ati “ Tugeze ku ihene n’intama, ihene nayo dufite icyororo muri sitasiyo ya Nyagatare,aho aborozi bakeneye icyororo, bakibona mu buryo bworoshye kandi kiza kigezweho. Mu ntama rero ho nta cyororo twari dufite ariyo mpamvu RAB n’umushinga PRISM muri Gicurasi 2021,haguzwe intama 50 (Amashashi 45 n’amasekurume 5) bazikuye muri kenya, kugira ngo aborozi bakeneye icyororo, bakibone mu buryo bworoshye.”
Ndayambaje Nathan, avuga ko kugeza ubu hari intama 144 za ‘Merinos’ zikura vuba kandi zikagira inyama nyinshi.
Yongeraho ko intama ifite ubushobozi bwo kubyara kabiri ku mwaka. Ibi byiyongeraho ko nyuma yo kuvuka mu gihe cy’umwaka umwe (amezi 12) ishobora kujya ku mpfizi kandi nyuma y’amezi atanu iba ibyaye.
TUYISHIMIRE RAYMOND
UMUSEKE.RW/NYABIHU.