Imvura ishobora kugenza macye mu mpera za Gicurasi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20), hateganyijwe ko imvura izagabanuka ugereranyije n’ibice bishize.

Meteo Rwanda mu itangazo yasohoye ivuga ko hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 80 mu bice bitandukanye by’gihugu.

Rikomeza rivuga ko ingano y’imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu uretse mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igihugu aho imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe ihagwa, (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri (2) n’iminsi ine (4) ikazagwa taliki ya 11 no kuva taliki ya 16 ugana mu mpera z’iki gice bitewe n’ahantu.

Ibipimo hya Meteo Rwanda byerekana ko imvura iri hagati ya milimetero 70 na 80 niyo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rutsiro, Rubavu, Musanze na Nyabihu, mu majyaruguru
y’Uturere twa Karongi na Burera, mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngororero no mu bice bito by’Akarere ka Nyamasheke.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 iteganyijwe mu bice bisigaye
by’ Intara y’Uburengerazuba (uretse mu burengerazuba bw’akarere ka Rusizi) n’Uturere twa Musanze na Burera, mu majyaruguru y’Akarere ka Gakenke no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 niyo nke iteganyijwe muri iki gice.

Itenganyagihe kandi ryerekana ko Umumuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite unmuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda niwo uteganyijwe muri iki gice cya kabiri cya Gicurasi 2024.

Mu gihe hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice.

- Advertisement -

Meteo Rwanda kandi ivuga ko Kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bukaba bumaze gusoma,
ingaruka ziterwa n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri bishobora kwibasira tumwe mu duce.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW