Abavandimwe batatu barakekwaho kwica Umubyeyi wabo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

NYANZA: Abavandimwe batatu bo mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi bakekwaho kwica nyina ubabyara, aho yasanzwe mu rugo rwe yapfuye.

Byabereye mu Murenge wa Muyira mu Kagari ka Nyamure mu Mudugudu wa Nyarugunga.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umukecuru witwa Mukangango Patricia ufite imyaka 70 ariwe wishwe.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko nyakwigendera bamusanze yishwe aho abamwishe bakoresheje ikamba (ikiziriko) bamunize.

Nyakwigendera yibanaga mu rugo wenyine.

Inzego zitandukanye zirimo RIB zatangiye iperereza hatabwa muri yombi batatu bavindimwe, abahungu babiri na mushiki wabo bose bakaba ari abana ba nyakwigendera.

Twagerageje kuvugisha inzego z’ubuyobozi ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -