Abasifuzi barimo abo mu Cyiciro cya Mbere cy’umupira w’Amaguru mu Rwanda, abo mu cya Kabiri ndetse n’abo mu cya Gatatu, barasaba Komisiyo Ibashinzwe kwishyurwa ibirarane by’imikino basifuye mu gice cy’iyo kwishyura.
Aba basifuzi ni abo mu cyiciro cya Mbere, icya Kabiri n’icya Gatatu. Amakuru avuga bafitiwe ibirarane by’amafaranga bagenerwa iyo bagiye gusifura imikino itandukanye.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko aba basifuzi kuva imikino ya shampiyona yo kwishyura yatangira, bahawe amafaranga y’imikino itatu gusa.
N’ubwo amakuru ava mu basifuzi avuga ibi, ariko Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi muri Ferwafa, Hakizimana Louis, avuga ko mu gihe cya vuba baribuze kwishyurwa.
Ati “Si ikibazo gikomeye nk’uko bamwe bari kugifata. Amafaranga ya bo bayahererwa rimwe. Iki Cyumweru kizashira bamaze kuyabona.”
Hakizimana yakomeje avuga ko amafaranga y’aba basifuzi, atangwa na Ferwafa kandi yamaze gushyikirizwa byose bisabwa.
“Twamaze guha Ferwafa ibyangombwa byose. Igisigaye ni ukubiha umugisha ubundi amafaranga agatangwa.”
Mu mikino y’amarushanwa, mu busanzwe abasifuzi basifura mu Cyiciro cya Mbere mu Bagabo bahabwa ibihumbi 42 Frw ku basifura imbere mu gihugu mu gihe abasifuzi mpuzamahanga bo bagenerwa ibihumbi 45 Frw ku mukino.
Mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagabo banganya n’abasifura mu cy’Abagore mu byiciro byose aho bagenerwa ibihumbi 20.500 Frw ku mukino. Mu gihe abakomiseri banganya muri ibi byiciro byose aho bagenerwa ibihumbi 50 Frw ku mukino. Hakiyongeraho n’amafaranga y’ingendo atangwa na FERWAFA.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW